APR FC yashyizeho igiciro kizatuma abafana ba Rayon Sports bashakaga kuzafana Pyramids FC batazajya Ku Kibuga

APR FC irakira ikipe ya Pyramids FC Kuri iki cyumweru mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league. Tike ya make Ku muntu wifuza kureba uyu mukino ni ibihumbi 5000FRW (5k).

Tariki 17 Nzeri i saa 15h00 Kuri sitade ya Kigali Pele stadium hateganyijwe kubera umukino wa CAF champions league wo mu ijonjora rya Kabiri, aho APR FC izaba yakiriye pyramid FC yo mu Misiri.

Ni umukino utoroshye by’umwihariko kuruhande rwa APR yifuza gukora amateka yo kugera mu matsinda y’imikino ny’Afurika, ikindi APR FC nk’ikipe izaba iri mu rugo izaba ishaka gukora ibishoboka byose ngo ibone impamba ihagije mbere yo kwerekeza mu Misiri kwishyura.

Uyu munsi Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu yatangaje ko itike y’ahasanzwe ari amafaranga ibihumbi 5k by’amanyarwanda,ahatwikiriye hakaba ibihumbi 7 by’amanyarwanda,mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20 by’amanyurwanda naho imyanya y’icyubahiro yisumbuyeho ni ibihumbi 30.

Abanyamupira batandukanye bakimara kubona uko amatike ahagaze ntibatinye kuvuga ko APR FC yayahenze mu rwego rwo Kwiritonda ko Abafana ba mukeba bazishyurwa bakaza gushyigikira Pyramids FC. Nkibisanzwe kugura tike ni uufata telefone ugakanda *939# ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda