APR FC yaraziritswe, Rayon Sports ifatiraho, Police na Vision bahatirizwa kuva mu kibuga! Ibyaranze umunsi wa 5 wa RPL

Etincelles FC yahagamye APR FC APR FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatangiye imikino yayo ya Shampiyona igwa miswi na Etincelles FC 0-0 kuri Stade Rayon Sports yari yaraye itsindiyeho Rutsiro FC igitego 1-0, mu gihe imvura nyinshi yatumye umukino Vision FC na Police FC usubikwa.

Ni bimwe mu byaranze imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League yari yakomereje ku bibuga bitandukanye.

Iyi mikino yatangiye ku wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2024, aho Gorilla FC yatsindiye Mukura Victory Sports et Loisirs ibitego 3-1 kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé [Stadium]. Ni ibitego bya Karenzo Alexis, Bobo Camara na Ntwali Evode mu gihe Umunya-Ghana, Mensah Boateng ari we wari wapfuye agasoni iyi kipe yambara Umuhondo n’Umukara.

Mu gihe, hari hashize imikino itandatu ya Shampiyona, Mukura VS idashobora gutsinda Gorilla FC kuko yatsinzwe imikino ine inganya ibiri; Bugesera FC iwayo kuri Stade Régionale y’i Bugesera yari yaguye miswi na Gasogi United 0-0. Bugesera iheruka intsinzi yatumye iguma mu cyiciro cya mbere kuko muri iyi Shampiyona ntirabona amanota atatu imbumbe.

Iyi mikino yakomeje ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2024, Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwe n’umwana wari wagarutse mu rugo, Iraguha Hadji, yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0. Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 50 Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Iraguha Hadji ntiyishimiye iki gitego ahubwo yahise asaba imbabazi kuko yari atsinze ikipe yamushyize ku itara Rayon Sports ikamubenguka. Iki gitego ni cyo cyatandukanyije impande zombi.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatandatu, kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, AS Kigali ibifashijwemo na Emmanuel Arnold Okwi na Shaban Hussein Tshabalala, yatsinze Muhazi United yari yatangiye iyoboye n’igitego cya Babua Samson, birangira ari 2-1.

Kuri Stade Régionale y’i Musanze, Ubworoherane, Musanze FC yanganyije na Marines 1-1. Sunday Inemesti yafunguriye Musanze amazamu ariko ku munota wa 90+3 Nizeyimana wa Marines ayibuza gutahana amanota imbumbe.

Imikino 5 ya shampiyona iheruka guhuza Musanze na Marines FC yabonetsemo nibura igitego. Mu manota icyenda Musanze FC imaze gukinira mu rugo ifitemo amanota abiri gusa, kimwe na Marines mu manota icyenda imaze gukinira hanze ya Stade Régionale y’i Rubavu Umuganda isanzwe yakiriraho, ifitemo abiri gusa.

Musanze FC izakomeza imikino y’iminsi wa gatandatu ihura Mukura VS naho Marines FC yakire Kiyovu Sports.

Iyi mikino yakomeje ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, aho APR FC yatangiye urugendo rwa shampiyona inganya na Etincelles FC 0-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntabwo yahiriwe n’uyu mukino w’umunsi wa 5 akaba ari na wo wari umukino wa mbere wa shampiyona ya 2024/2025 yakinaga kuko yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe kandi, Ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiwe n’Amagaju ibitego 2-0 byinjijwe na Useni Kiza Seraphin ku minota ya 20 na 34.

Ni ubwa mu mikino itandatu ya Shampiyona iheruka Amagaju abonye intsinzi kuri iyi kipe batazira Urucaca. Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona, Amagaju yabonye intsinzi ya mbere, bayiheruka Sunrise ikiba mu cyiciro cya mbere tariki 4 Gicurasi 2024.

Umukino wahurizaga Vision FC na Police kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé [Stadium], wahagaritswe n’imvura nyuma yo kunganya 0-0 mu gice cya mbere.

Amategeko y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda by’umwihariko ingingo ya 3.4, avuga ko uyu mukino uba ugomba gusubukurwa nyuma y’amasaha 24 hagakinwa iminota yari isigaye, abakinnyi bari mu kibuga n’abasifuzi bakagama ari bamwe.

Kugera ubu n’ubwo hari amakipe agifite imikino y’ibirarane nka APR FC yakinnye umukino umwe rukumbi, Police FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 10, inganya n’amakipe ya Gorilla na AS Kigali.

Gorilla FC yujuje amanota 10; amenshi kugera ubu
Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo
Etincelles FC yahagamye APR FC APR FC
Abafana ba APR FC ntibiyumvisha intangiriro z’ikipe yabo
Bugesera yaguye miswi na Gasogi United 0-0
Iraguha Hadji yatsinze Rutsiro yakuriyemo!

Rayon Sports yabonye andi manota atatu yikurikiranya

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda