APR FC yakiriye mu myitozo 7 bavuye mu Ikipe y’Igihugu, abakinnyi bahiga gutsindira Pyramids mu Amahoro, mu Misiri “rugaca Imana”

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yakiriye mu myitozo abakinnyi 7 bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu myiteguro ibanziriza umukino izesurana na FC Pyramids mu ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League izakirwamo ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.

Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Nzeri ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.

Abakinnyi 7 bayobowe na Kapiteni Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément, Byiringiro Gilbert na Niyibizi Ramadhan bari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 mu mukino wo guhatanira kuzitabira AFCON 2025, na bo bakoranye na bagenzi babo.

Nyuma y’imyitozo abarimo Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga na Niyomugabo Claude batanze ubutumwa bukangirira abakunzi bose ba “Gitinyiro” kuzaza bakayishyigikira kuri uyu mukino, bagahuriza ku kuba uyu ari umusingi ukomeye mu gushaka intsinzi.

Abandi bakinnyi batari bagera mu myitozo hamwe n’abandi, ni Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy n’Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila bombi bari mu Ikipe y’Igihugu.

Iyi Pyramids yaherukaga mu Rwanda ije gukina na APR FC mu mwaka ushize wa 2023 na none mu ijonjora nk’iri, aho itabashije gukura intsinzi i Kigali kuko amakipe yombi yanganyije 0-0. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izaba yongeye kwakira FC Pyramids kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, aho iyi Nyamukandagira “Mu Kibuga Kikarasa Imitutu” yizeye gutsindira i Kigali, hatitawe ku bizava mu Misiri.

Mugisha Gilbert ukubutse mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi!
Kwitonda Alain Bacca
Niyomugabo Claude
Niyigena Clément
Richmond Nii Lamptey ukangurira abafana kuzashyigikira APR FC
Seidu Dauda Yussif
Byiringiro Gilbert

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje