APR FC yahaye ibyiciro bimwe kwinjirira ubuntu ku mukino wa Azam FC

Abanyeshuri batarengeje imyaka 18 bazinjirira ubuntu ku mukino wa AZAM FC!

Abanyeshuri bose bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bafite amakarita y’ishuri babyifuza bazinjirira ubuntu ku mukino wa CAF Champions League iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ifitanye na Azam kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi.

Aya makuru yemejwe n’Ubuyobozi bwa APR FC mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo bakire Azam FC mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere rya wa CAF Champions League.

Ubu butumwa bureba abanyeshuri babyifuza buravuga ko uwemerewe kwinjira kuri uyu mukino, ari abatarengeje imyaka 18 y’amavuko kandi akaba afite ikarita y’ishuri.

Biteganyije ko APR FC ikora imyitozo ya ya nyuma kuri uyu wa Gatanu, mu gihe Azam FC na yo iza gukorera imyitozo muri Stade Amahoro, umunsi umwe mbere y’umukino.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali, aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] izaba yakiriye iriya Azam FC ifitiye inzika mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” uzabera kuri Stade Nationale Amahoro ku wa Gatandatu Taliki 24 Kanama 2024.

Abanyeshuri batarengeje imyaka 18 bazinjirira ubuntu ku mukino wa AZAM FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda