APR FC yageneye ubutumwa Uwayezu wagizwe Umuyobozi mukuru muri Simba SC

Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi [CEO] wa Simba SC avuye muri APR FC!

Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, Col. Karasira Richard mu izina ry’umuryango mugari wa APR FC yifurije Uwayezu François Régis wagizwe wemejwe nk’umuyobozi mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania.

Nyuma y’uko uyu mugabo wari Vice-Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023 atangarijwe nk’umuyobozi [CEO] wa Simba SC, asimbuye Imani Kajula umaze igihe gito yeguye kuri uyu mwanya, yagiye agaragarizwa ko uyu ari umuhigo n’inshingano zikomeye.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Nyakanga 2024, APR FC yasohoye itangazo imushimira umusanzu we mu iterambere ry’ikipe, inamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushyashya atangiye mu butumwa bwanditse na Chairman wa APR FC, Col. Karasira Richard.

Bati “Mu izina ry’umuryango wa APR FC, tunejejwe no kubashimira ku bwo gutorerwa kuba Umuyobozi mukuru [CEO] wa Simba Sports Club yo muri Tanzania. Uyu ni umuhigo w’agatangaza n’isezerano ku bw’ubuyobozi bwawe bw’agatangaza no kwiyemeza.

Igihe twamaranye nka Visi-Chairman cyaranzwe no gukorana umurava utizigama, intego zuje intumbero, ndetse bituganisha ku gutera imbere no kugera ku ntsinzi.

Ubwo utangiye urugendo rwawe rushya muri Simba Sports Club, tugusezeranye agahinda udusigiye, ariko dutewe ishema n’ibyishimo by’imirimo mishya kandi wari ukwiriye.”

Uwayezu Jean François Régis yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018 kugeza muri Nzeri 2021. Akazi k’Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w’iri Shyirahamwe.

Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Uwayezu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, akaba yari Vice-Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023 aho taliki ya 1 Kanama 2024 ari bwo atangira akazi gashya mu ikipe ya Wekundu wa Msimbazi nkuko bayita muri Tanzania.

Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi [CEO] wa Simba SC avuye muri APR FC!
Ubutumwa APR FC yageneye Uwayezu Jean François Régis!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje