APR FC niyo kipe ntiratakaza 3, ibitego byararumbutse, Rayon Sports na Luvumbu mu isura shya, Amagaju na Musanze, umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda udasanzwe

Mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakinwaga aho yarigeze ku munsi wa 8.

Duhereye ku munsi wo Kuwa Gatanu Ikipe ya Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mikino wabereye kuri Kigali Pele stadium. Ibitego bya Police FC byinjijwe na Mugisha Didier, Muhadjiri Hakizimana na Mugenzi Bienvenue, kimwe cya Kiyovu Sports kinjijwe na Nizeyimana Djuma.

Ku munsi wo kuwa Gatandatu habaye imikino 4, Rayon Sports kuri Kigali Pele stadium yahatsindiye ikipe ya sunrise FC ibitego 3-0, byose byinjijwe na Héritier Luvumbu Nzinga. I Huye Mukura yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC Ibitego 2-1. Mahammed Sid Sylla na Nsabimana Emmanuel batsinze ibitego bya Mukura, Kimwe cya Bugesera gitsindwa na Ani Elijah.

Muhazi United yanganyije na Musanze FC igitego 1-1, Joseph Sackey yatsinze kuruhande rwa Muhazi, naho Peter Agbrevor atsindira Musanze FC. I Rubavu Gasogi United yagiye gutsindirayo Marine FC igitego kimwe k’ubusa cya Malipangou.

Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira habaga imikino 3, i Rubavu APR FC yari yasuye Etincelles FC, umukino urangira APR itahanye amanota 3 ku tsinzi y’ibitego 3-0. Victor Mbaoma yatsinze ibitego 2, ikindi gitsindwa na Niyibizi Ramadhan.

I Ngoma ikipe ya As Kigali yanganyije na Étoiles de l’Est 0-0. I Huye Amagaju FC yahatsindiwe na Gorilla FC igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe na Cedric Mavugo.

Ibitego 17 nibyo byabonetse ku munsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda. umukino umwe niwo utarabonetsemo igitego. Habonetsemo itsinzi 7 habamo kunganya inshuro 1. Umukino wa Kiyovu Sports na Police FC niwo wabonetsemo ibitego byinshi 4.

Umukinyi Héritier Luvumbu Nzinga niwe wabonye inshundura kurusha abandi aho yatsinze Ibitego 3 wenyine (hat-trick). Victor Mbaoma wa APR FC we yinjije ibitego 2. Rutahizamu Peter Agbrevor wa Musanze FC aracyayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 6.

Nta karita itukura yigeze itangwa. Amagaju FC yatakaje amanota 3 ku nshuro ya mbere kuva uyu mwaka w’imikino watangira. APR FC niyo kipe itaratakaza umukino muri shampiyona.

urutonde rwa shampiyona ruyobowe na Musanze FC.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda