APR FC itsinze Marine FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti itanga ubutumwa ku bakeba

umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya APR FC na Marine FC urangiye ikipe ya APR FC itsinze Marine FC ibitego 3-1.

Nyuma y’imyaka 11 APR FC idakinisha abakinnyi b’abanyamahanga Yongeye kubagarura mu kibuga ndetse kubyagaragariraga amaso abakunzi b’umupira hano mu Rwanda by’umwihariko abafana ba APR FC bari babyishimiye cyane.

Muri rusange wari umukino wa mbere APR FC umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger yaragiye kureberamo abasore iyi kipe yaguze. Apr yabanje mu kibuga 6 b’abanyamahanga muri 11 babanje mu kibuga, Rutahizamu ukomoka muri Nigeria Victor Mbaoma atangira yereka abafana ba APR FC ko ashobora kuzabibagiza amarira yose barize, aho yatsinze ibitego 3 byose APR FC yabonye.

Mu mpera z’icyumweru APR FC izagaruka mu kibuga ikina na kiyovu Sports mu mukino wa gicuti, mbere yo gukina super cup na Rayon sports Ku itariki 12 Kanama 2023.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

1.Pavelh Ndzila

2.Buregeya Prince

3.Ishimwe Christian

4.Omborenga Fitina

5.Taddeo Lwanga

6.Nshimiyimana Ismael

7.Ruboneka Bosco

8.Sharaf Eldin Shaiboub

9.Mbaoma Victory

10.Apam Assongwe

11.Niyibizi Ramadhan 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda