APR FC, isigaye kw’izina gusa aho ubundi igeze aharindimuka.inkuru irambuye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ukuboza 2022, nibwo habaga umukino w’ ikirarane wahuzaga AS Kigali na APR FC , aho amakipe yombi yaje kunganya 0_0.

APR FC yari ibizi ko gutakaza uyu mukino w’ikirarane byari gutuma isigara cyane ni na ko AS Kigali kuwutsinda yari kwegera Rayon Sports iyoboye urutonde.

Ku munota wa 8, Byiringiro Lague yagerageje ishoti ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 22 maze Fiacre arirambura awukuramo.

APR FC yazamutse neza maze ku munota wa 27 Ruboneka Bosco ahindura umupira mwiza ariko Mugunga Yves ananirwa kuwushyira mu izamu. Iminota isigaye y’igice cya mbere nta yandi mahirwe yabonetse amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

APR FC nk’igice cya mbere yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse igenda inabona amahirwe kurusha AS Kigali.

Ku munota wa 58, Mugisha Bonheur yateye ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Fiacre awukuramo.

AS Kigali yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Kalisa Rashid na Nyarugabo Moise bavamo hinjiramo Kakule Mugheni Fabrice na Haruna Niyonzima.

APR FC yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 71, Mugunga Yves na Ishimwe Anicet bahaye umwanya Nshuti Innocent na Manishimwe Djabel ni nako Mugisha Gilbert yaje gusimbura Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 82 AS Kigali yinjijemo Jacques Tuyisenge havamo Lotin Kone Felix ni mu gihe na APR FC yinjijemo Bacca havamo Byiringiro Lague.

Iminota yari isigaye y’umukino buri kipe yarwanaga no kureba ko itakinjizwa igitego ariko na ko ashaka igitego ariko nta mahirwe afatika aboneka uretse ishoti rya Mugisha Gilbert ryo ku munota wa 90 ariko Fiacre umupira awohereza muri koruneri. Umukino warangiye ari 0-0.

Uyu mukino wasubitswe ubwo APR FC yari mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league), mu gihe AS Kigali yo yarimo ikina irihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederations Cup).

Mu mikino 14 yaherukaga guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo 2, AS Kigali itsinda 5 banganya 7.

Dore eshanu za mbere uko zirutanwa.

  1. RAYON SPORTS 28 Pts
  2. AS KIGALI 24 Pts
  3. APR FC 21 Pts
  4. KIYOVU Sports 21 Pts
  5. Musanze FC 20 Pts

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda