APR FC igiye kwigana andi makipe akomeye yereke abakunzi bayo abakinnyi bashya yaguze

Nyuma yaho twari tubimenyereye kuri Rayon Sport, APR FC nayo igiye kujya yereka abakunzi bayo abakinnyi bashya yasinyishije, Aho biteganyijwe ko izaberekana muri iki cyumweru.

APR FC imaze kugura abakinnyi umunani bashya barimo Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, Umugande Taddeo Lwanga, Umunyarwanda akaba n’Umurundi Ndikumana Danny, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Abanya-Cameroun Apam Assongwe Bemol na Banga Salomon Bindjeme, Umunyezamu w’Umunye-Congo Pavelh Ndzila n’Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali.

Iyi kipe kandi imaze kongerera amasezerano abakinnyi batatu bari basanzwe muri iyi kipe aribo, Mugisha Girbert, Niyomugabo Claude na Nsengiyumva Irshad Parfait.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda