BAL4! APR BBC ishobora kuzagaruka i Kigali iherekeje

APR BBC yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya na Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 78-71, mu mukino wa kane w’ijonjora rya “The Basketball Africa League” 2024 riri kubera muri Dakar Arena mu gihugu cya Sénégal.

Ni nyuma yo gutsindwa na Union Sportive Monastirienne amanota 83-71 mu mukino wa Kane Kuri uyu wa Gatandatu, mu cyerekezo cyiswe Sahara “Conference”, wakinwe kuri uyu wa Kane taliki 9 Gicurasi 2024.

Muri uyu mukino, Agace ka mbere ikipe ya APR BBC yagatangiye iri hejuru abakinnyi nka ba Noel Obadiah,Dario Hunt,na Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza bitwara neza bakora amanota 3.

Bigeze ku munota wa 5 ikipe y’Ingabo z’igihugu mu mukino wa Basketball yagize ibibazo Obadiah Noel warurimo aritwara neza agira ikibazo cy’imvune ahita asimburwa na Ntore Habimana wagowe no kuziba icyuho cye.

Aka gace kaje kurangira APR BBC iyiboye n’amanota 19-16 ya Rivers Hoopers BBC. Mu gace ka Kabiri nabwo APR BBC yaje ikina neza ubona ko abakinnyi bayo barimo barakinira hamwe buri umwe atsinda amanota ndetse kabura n’iminota 3 ngo karangire yari iyiboye n’amanota 27-24 .

Ibi byaje guhinduka ubwo abarimo Kelvin Amayo ba Rivers Hoopers bari batangiye gukora amanota 3 ndetse APR BBC yongera kugira ibyago umukinnyi wayo Adonis Filer agira ikibazo cy’imvune ikomeye asimburwa na Ntore Habimana,.

Igice cya mbere cyaje kurangira Rivers Hoopers BBC iyiboye n’amanota 31-30. Mu gace ka Gatatu ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje imeze nkiyariye amavubi binyuze kuri Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza [watsinze amanota menshi muri APR (15)] na Ntore Habimana barimo bitwara neza cyane bakora amanota karangira iyoboye n’amanota 50 kuri 41 ya Rivers Hoopers BBC.

Mu gace ka Kane ari nako kanyuma Rivers Hoppers yaje iri hejuru binyuze muri Peter Olisemeka wanatsinze amanota menshi mu mukino (17) na kizigenza Kelvin Amayo, maze ihita ikuramo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo ariko APR BBC yongera kuyobora umukino.

Habura amasegonda 13 ngo umukino urangire APR BBC yari ifite amanota 58 naho Rivers Hoopers ifite 56 gusa uwitwa Devine Eke ahita akora amanota 2 agace ka Kane kaba karangiye amakipe yombi anganya amanota 58-58 bituma hitabazwa iminota 5 y’inyongera.

Muri iyi minota 5 y’inyongera APR BBC yaje irushwa na Rivers Hoopers gusa igiye kurangira isubira mu mukino birangira banganyije amanota 65-65.

Nyuma y’iki gihe, APR yongeye gusubira inyuma, gusa iza kwegera kwishyura ubwo yuzuzaga amanota 71 kuri 72 ya Rivers Hoopers. Icyakora nyuma ya hano Ikipe ya APR BBC ntiyongeye kuboneza mu nkangara, kugera ubwo umukino urangiye ari amanota 78-71.

Iyi ntsinzwi yasubije ibintu irudubi kuko ubu APR BBC isigaranye amahirwe make cyane yo kuzagaragara mu mikino wa nyuma muri BK Arena, kuko isigaranye umukino umwe rukumbi bazisobanuramo na AS Douanes.

Mbere y’uko ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikina umukino wa gatanu, yari iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsinda imikino ibiri muri ine yakinnye muri iri tsinda riyobowe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Muri iri tsinda kandi ibiza kuva mu mukino ikipe ya AS Douanes iri gukina na Union Monastirienne, biraza kugira impinduka ku rutonde!

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri BAL 2024 izasoza imikino ya Sahara Conference ku Cyumweru, taliki 12 Gicurasi 2024 ikina na AS Douanes.

APR BBC mu mibare itoroshye
APR BBC iracyahowa no kuboneza amanota atatu ku kigero cyiza!

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha