Ambassador UMULISA Cynthia umwe mubatsinze mumarushanwa ya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE akomeje gukora amateka adasanzwe.

 

Mukwezi kwa karindwi 2023 niho hamenyekanye amakuru yuko Umulisa Cynthia umukobwa ukiri muto dore ko ubu yiga mumashuri yisumbuye yamaze kugirwa Ambasaderi w’umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa witwa RISE AND SHINE WORLD Inc.

 

Ufite icyicaro gikuru mugihugu cya Australia ariko ukaba ukorera mubihugu byinshi byo ku isi Uyu mwanya akaba yarawubonye muburyo butari bworoshye nagato nkuko yabidutangarije binyuze mumarushanwa uwo muryango mpuzamahanga wateguye mugihugu cy’u Rwanda yitwa RSW TALENT HUNT aho yabashije kwegukana umwanya w’umuntu wakunzwe cyane murayo marushanwa ahigitse abandi basaga 30 bifuzaga uwo mwanya bimugira umwe mubazahagararira RISE AND SHINE WORLD Inc kurwego rw’isi nka ambasaderi wayo.

Umulisa Cynthia yamaze kugirwa Ambasaderi w’ umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa witwa RISE AND SHINE WORLD Inc.

 

Ambassador Umulisa Cynthia nyuma yo kuba yarahize abandi akaba Ambasaderi wambere mumateka y’uwo muryango dore ko yegukanye uwo mwanya ntawundi urawegukana ndetse akaba ari muba ambasaderi bakiri bato isi imaze kugira kurubu.

Reba indirimbo nshya ya Umulisa Cynthia amaze gushyira hanze

 

Kurubu Ambassaderi Umulisa Cynthia yamaze gushyira hanze indirimbo ye yambere yise NI YESU abifashijwemo na kompanyi mpuzamahanga ya JAM GLOBAL GOUP Pty. ibarizwa mugihugu cya Australia hashingiwe kumasezerano ifitanye na RISE AND SHINE WORLD Inc nkuko tubicyesha abayobozi buyu muryango dore ko iyi kompani ifite ishami rishinzwe imiziki ryitwa JAM GLOBAL MUSIC nka lebal izajya ifasha abahanzi bazajya baboneka binyuze mumarushanwa ya RSW TALENT HUNT kurwego rw’ isi yose ndetse nishami rya JAM GLOBA EVENTS rishinzwe imyidagaduro akaba ariryo ryafatanije ni uyumuryango mugushakisha abanyempano hano mugihugu cy’ u Rwanda . ibyiyi kompanyi tuzabibagezaho mumakuru yacu ataha.

 

Umulisa Cynthia yamaze gushyira hanze indirimbo ye yambere yise NI YESU

Twifuje kumenya ubutumwa bukubiye muri iyindirimbo , Amabassador Umulisa Cynthia adutangariza yuko impamvu yanditse iyindirimbo byari bishingiye kubintu Imana imukorera umunsi kumunsi abona ko ntawundi usibye YESU wenyine ubikora bikemera , akomeza atubwira yuko nubwo abavandimwe be ndetse n’ ababyeyi be bamukorera ibyiza byinshi ariko biragoye ko bagera kukigero cyo kumwitangira ngo acungurwe, ibyo byakozwe na Yesu wenyine bimuhesha ububasha bwo kwitwa umwana w’Imana .

 

Twifuje kumubaza niba iyi ndirimbo ariyo yonyine azakora gusa , mugitwenge cyinshi aseka cyane doreko iyo umubonye ahorana ibyishimo , Ambassador Umulisa yadutangarije yuko naho isi yakihindukiza atareka umurimo wo kuririmba yatubwiye ko indirimbo arazifite kandi yiteguye gushyira hanze indirimbo ya kabiri muminsi ya vuba . ndetse nizindi nyinshi aho yifuza ko umuziki akora wagera kubantu benshi .

Twamubajije niba ateganya kwagura ibikorwa bye bikaba kurwego mpuzamahanga yadutangarije ko muntego yihaye nuko azakorera Imana aho Imana izamutuma hose ku isi kandi ko yiteguye kuzakora ibitaramo mugihugu cy’u Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga abifashijwemo n’Imana ndetse nabareberera inyungu ze mumuziki.

Umulisa Cynthia yavukiye mu Mugi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kacyiru

 

Umuramyi Ambassador Umulisa Cynthia yavukiye mu Mugi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kacyiru. Yize amashuri abanza kuri Ecole Sangwa L’horizon icyiciro rusange(O’level)acyiga Glory Academy ubungubu amasomo ye akaba ayakomereje muri Church of God High School mu bijyanye na Culinary Arts aho agiye kujya mu mwaka wa Gatandatu.

 

Mu buzima bw’umwuka Cynthia ni umu Kristo w’itorero REVIVAL FELLOWSHIP ariho akorera umurimo w’Imana wo kuririmba.Umulisa Cynthia yabatijwe mu mazi menshi ku itariki 25/09/2019. Ubu akaba ahagarariyer RISE AND SHINE WORLD Inc nka ambasaderi wayo mubikorwa bitandukanye uyu muryango ukora .

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.