FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

U Rwanda rwazamutseho umwanya 1

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi iheruka kunganya n’Amakipe y’Ibihugu bya Nigeria na Libye, yazamutseho umwanya umwe igera ku w’130 ku Isi nk’uko bigaragara ku rutonde ngarukamwaka rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ni bwo FIFA yashyize hanze uru rutonde rw’uko amakipe akurikirana mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, aho rutagaragayemo impinduka nyinshi.

Hari hashize igihe Amavubi atisunika kuri uru rutonde dore ko mu mezi abiri yari yabanje, u Rwanda rwari ruhagaze ku mwanya w’131.

Uru rutonde rwa Kanama kandi ruragaragaza ko nta mpinduka zabaye mu myanya 15 ya mbere ku ku rwego rw’Isi.

Ikipe y’Igihugu ya Argentina “Albiceleste”, iy’u Bufaransa “Les Bleus”, iya Espagne “La Furia Roja”, iy’u Bwongereza “Three Lions”, iya Brésil “La Seleção Canarinho” Samba Boys”, iy’u Bubiligi “Diables Rouges”, iy’u Buholandi, Les Oranges”, iya Portugal “La Seleção das Quinas”, iya Columbia “Los Cafeteros” n’iy’u Butaliyani “Gli Azzurri” biri mu bihugu 10 bya mbere.

Ku mugabane wa Afurika, ibihugu bitandatu bya mbere ni Atlas Lions ya Maroc, Les Lions de la Teranga ya Sénégal, Les Pharaohs ya Misiri, Les Eléphants ya Côte d’Ivoire,iya Tunisia na Kagoma z’Ikirenga za Nigeria.

U Rwanda rwazamutseho umwanya 1

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]