“Amatora arebana n’ abaturage bahitamo uwo bashaka”_ Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022, ubwo Umukuru w’ Igihugu cy’ u Rwanda Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’ ikinyamakuru cy’ Abafaransa, yabajijwe niba azongera kwiyamamaza mu matora y’ umwaka utaha maze asubiza ko amatora arebana n’ abaturage bahitamo uwo bashaka.

Muri icyo kiganiro , Perezida Kagame yanenze amahanga ahora ashaka ko abaturage b’ u Rwanda bagendera ku murongo wa Demokarasi yabo na wo ugaragaramo ibibazo byinshi , bakirengagiza amahitamo yabo bishimira kuko abageza ku musaruro bifuza.

Umunyamakuru Marc Perelman bagiranye ikiganiro cyihariye , yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024.

Agira ati“ Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’ imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho…. Amatora arebana n’ abaturage bahitamo uwo bashaka.

Perezida Kagame yavuze ko usanga abenshi mu banenga imiyoborere y’ u Rwanda batavuga ko umusaruro itanga ari mubi cyangwa ko amatora atakozwe mu mucyo , ahubwo bibanda ku kuba umuntu yaratowe inshuro nyinshi kandi bo batekereza ko agomba kuba afite igihe ntarengwa.

Yavuze ko abaturage bayobowe ari bo bashobora guhitamo niba badashaka umuyobozi umwe mu gihe kirekire cyangwa bagahitamo umwe babona ubafitiye akamaro agakomeza kubafasha mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo.

Amatora y’ umukuru w’ igihugu ategenyijwe muri 2024 Akazabanzirizwa n’ amatora y’ abagize inteko ishinga amategeko azaba muri 2023.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe