Amashirakinyoma ku bikomeje kuvugwa ko umunyamakuru Mucyo Antha wakoreraga Radio 10 yahagaritse itangazamakuru nyuma yo kwerekeza hanze y’u Rwanda

Umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro ukorera ikigo cy’Itangazamakuru cya Radio/TV 10 Rwanda yerekeje hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Angola.

Uyu munyamakuru usanzwe akuriye ishami ry’ibiganiro bya Siporo kuri Radio 10 yerekeje muri Angola mu mpera z’icyumweru gishize.

Hashize iminsi ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye hacicikana amakuru y’uko Mucyo Antha ashobora kutazagaruka mu Rwanda mu mwuga w’itangazamakuru, gusa ntabwo ari byo kuko uyu munyamakuru azagaruka mu Rwanda cyumweru gitaha.

Umwe mu nshuti za hafi ya Mucyo Antha yatubwiye ko uyu munyamakuru yahawe icyumweru cyo gufata ikiruhuko maze ahita yerekeza muri Angola aho yagiye gutembera.

Mucyo Antha Biganiro ni umwe mu banyamakuru bakunzwe mu Rwanda, by’umwihariko abafana benshi ba Rayon Sports baramukunda kuko akunda kubatera imbaraga buri munsi akabasaba kuba hafi y’ikipe yabo.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe