Amakuru umuntu wese agomba kumenya njyanama y’ Akarere ka Rutsiro yose yakuwe ku mugati

 

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, nibw Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko nomero 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 29, Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro isheshwe, hakaba hahyizweho Bwana Mulindwa Prosper, nk’Umuyobozi w’Akarere by’agateganyo.

Inkuru mu mashusho

 

Mulindwa yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Igenzurabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Ni inshingano yatangiye muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko yari amaze imyaka 10 n’amezi atandatu ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Amakuru avuga ko ibibazo byari mu Karere ka Rutsiro bishingiye ku kudakorana hagati ya Komite Nyobozi y’akarere.Mu minsi ishize, aka karere kavuzwe mu bucukuzi budahwitse bwa kariyeri bwagejeje n’aho ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Guverineri w’Intara amusaba ibisobanuro, amuha iminsi irindwi yo kuba yabitanze.

Muri iyo baruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabazaga Guverineri impamvu hari sosiyete yemerewe n’akarere gucukura kariyeri, ikanahabwa uruhushya n’Urwego rushinzwe ubucukuzi, RMB, ariko Guverineri akabyitambika.Igira iti “ Wagiye ugira icyo uvuga ku myanzuro y’Inama Njyanama ukagaragaza ko [iyo sosiyete] idakwiriye kuruhabwa. Nkwandikiye ngusaba kugaragaza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemuka”.

Umwe mu baganiriye n’ inyamakuru Igihe yavuze ko aka karere kamaze igihe gafite imicungire mibi, ati “Imicungire y’akarere irimo ibibazo. Komite nyobozi ntabwo bumvikanaga n’abakozi ubwabo ntibumvikana. Ikindi hari ikibazo cy’itangwa ry’ibyangombwa mu micanga, bakabitanga mu buryo butemewe n’amategeko.”Undi yagize ati “Hafatwaga imyanzuro Guverineri akayitesha agaciro. Hari byinshi bikorwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.”

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro