Amakuru meza muri Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije mwishywa wa Emmanuel adebayor wakinaga muri leta zunze ubumwe za amerika.

Rayon sports yasinyishije umwata wabiciye bigacika,akaba ari na mwishywa wa Eammanuel adebayor.
Kuri ubu Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka,aho yamaze gusinyisha umwataka ukomeye cyane nkuko bigaragara ku mashusho ye akomeje gucicikana.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari Alex Harlley wari usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka ibiri.


Rayon sports imaze kwemeza ko yasinyishije rutahizamu wafashije ikipe ya yo muri leta zunze ubumwe za amerika.
uyu mukinnyi Kimara gusinyira iyi kipe yagize ati “Muraho bakunzi ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira. Tuzabonana mu mwaka utaha w’imikino, dufatanya gukora amateka.”


Uyu mukinnyi w’imyaka 27 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti, akomoka mu gihugu cya Togo akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wahoze akinira makipe arimo Arsenal, Manchester City n’anadi, akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Togo.

Harlley wakiniraga ikipe ya George revolution yo muri leta zumwe ubumwe za amerika biravugwa ko yaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri(2) muri rayon sports.


Alex Harlley w’imyaka 24 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Rayon Sports kuri ubu akaba azajya yambara nimero 9 ku ikabutura no mu mugongo.


Alex Harlley si umukinnyi uzwi hano mu Rwanda, kuko yavukiye muri togo cyo kimwe na mukuru we emmanuel adebayor.


Mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko amakipe ya MUKURA VS, na Police FC ya hano mu Rwanda amwifuza, gusa birangira nta n’imwe imusinyishije .


Uyu ni nyuma y’uko yari amaze kwitwara neza afasha ikipe ye Kwegukana igikombe , bikanarangira atowe mu kipe y’umwaka kuri ubu ni umukinnyi wa rayon sports.


Alex Harlley abaye umukinnyi wa gatanu Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, kuri ubu amakuru akaba avuga ko rayon sports ishobora no gusinyisha mu genzi we basanzwe bakinana

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha