Amakuru meza Banki y’ Isi yakoreye ikintu u Rwanda cyanejeje benshi

 

Nyuma y’ uko ishoramari mu bigo byagizweho ingaruka na Covid, Banki y’Isi yemereye u Rwanda inguzanyo y’inyongera ya miliyoni 100 z’Amadorali ya Amerika [asaga miliyari 100 Frw] binyuze muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), aya mafaranga yitezweho kuzamura ishoramari binyuze mu mushinga utanga amafaranga atishyurwa ingwate ku nguzanyo no gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi (Access to Finance for Recovery and Resilience project).

Inguzanyo Banki y’Isi yemereye u Rwanda iri muri gahunda yo kuzahura ubukungu ku bigo by’ubucuruzi byashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo bigihanganye nazo.Iyi nyongera izafasha mu kongera ubushobozi mu by’amafaranga azatangwa na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) mu gufasha abikorera kubona igishoro mu mishinga ishobora kuzana impinduka.

Inkuru mu mshusho

 

Ni ku nshuro ya mbere Banki y’Isi yemeje inguzanyo nk’iyi kuri Banki Itsura Amajyambere.Banki y’Isi ishimira uburyo u Rwanda ruyoboye ibihugu byo mu karere mu gufasha abikorera kubona igishoro.

Iyi gahunda iri mu murongo wo gushyigikira gahunda za BRD zigamije iterambere ry’igihugu, ikazazamura amahirwe yo kubona inguzanyo no guteza imbere ishoramari ry’imbere mu gihugu.Banki y’Isi isanzwe itanga inguzanyo ku bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ku mishinga igamije iterambere ry’ubukungu, kurandura ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu kigega cyayo gitanga inguzanyo ku bihugu bikennye (IDA).Muri Nzeri 2022 nabwo Banki y’Isi yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100$, izakoreshwa mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2026 bigizwemo uruhare n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

 

Related posts

Byagenze gute? Abaturage mu gihirahiro ibidasanzwe byagaragaye nyuma y’ uko leta ya Tanzania iciye amadolari y’ Amerika muri iki gihugu

Huye: Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa bishimiye guhura n’abo bakora ubucuruzi bumwe.

Abacuruzi bagaragaje inzitizi zituma ibyoherezwa mu mahanga bitiyongera