Amakuru mashya: Umuntu yanze ko ibicuruzwa bye bihira mu inkongi y’ umuriro yibasiye agakiriro ka Gisozi , none basanze yapfiriyemo

 

Inkongi ikomeye yibasiye agakiriro ka Gisozi, amakuru avuga ko umuntu umwe ari we wahaburiye ubuzima, Umuriro mwinshi wakongoye agace kari gatuye kitaruye utundi, inzu zegeranye zirakongoka.

Ibibatsi by’umuriro byari byinshi k’uburyo abantu bahunze ingo zabo bajya ahitaruye ngo badashya.

Bivugwa ko uwo muntu yapfuye ubwo yajyaga gukuramo ibicuruzwa bye, umuriro n’umwotsi bikamuzibiranya akananirwa kugaruka inyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yaraye asabye abaturage gutunga kizimyamwoto kugira ngo ijye ibagoboka m gihe polisi itarahagera.

Yabasabye no kwirinda gucomeka igihe kirekire ibintu bishyuha cyane nk’ipasi cyangwa amashyiga akoresha amashanyarazi kuko bitinda bigateza inkongi.

Gisozi: Abana batoraguraga ibyuma batoraguye uruhinja mu ikarito rwitabye Imana

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye Agakiriro ka Gisozi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023.

Amakuru atari meza! Akakiriro ka Gisozi kafashwe n’ inkongi y’ umuriro , n’ inzu z’ abaturage nazo zatangiye gufatwa.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.