Amakuru mashya: Perezida wa Irani yaguye mu mpanuka y’ indege

 

 

Perezida wa Iran, Ibrahim Raisi yaguye mu mpanuka y’indege yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 .05.2024 mu ntara ya Azerbaijan.

 

Abandi bayiguyemo ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amir Abdollahiyan; Imam w’Umusigiti wa Tabriz, Ayatollah Al-Hashemi na Guverineri, Azerbaijan, Malik Rahmati.

Iyo mpanuka yabereye mu mujyi wa Jolfa uherereye mu burasirazuba bw’igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye muri murwa mukuru Tehran.

Urupfu rwa Perezida rwamenyekanye nyuma yo kubona ibisigazwa by’indege byakongowe n’umuriro.

Mu gitondo cya kare cyo ku cyumweru, Perezida Raisi yari yagiye muri Azerbaijan mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev. Uru rugomero ruri ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw’ibihugu byombi.Ni ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza nyuma y’igitero cyagabwe kuri ambasade ya Azerbaijan i Tahran muri 2023.

 

 

 

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe