Amakuru mashya ku bahataniye Ballon d’Or nyuma y’isezererwa rya Mbappe na Harry Kane muri Champions League

 

Isiganwa ryo guhatanira Igihembo cya Ballon d’Or cy’uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024, ryahinduye isura nyuma y’uko Kylian Mbappe wa Paris Saint Germain na Harry Kane bazaga mu b’imbere basezererewe muri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Kylian Mbappe yizeraga gutwara inyabune z’ibikombe nyuma yo kwegukana Shampiyona y’u Bufaransa “Ligue 1”, Igikombe cya “Super Coupe” imbere mu gihugu, ndetse akaba ari no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu “Coupe de France.” Ibi byose kongeraho UEFA Champions League yaba ahesheje iriya kipe yo mu murwa mukuru, Paris, nta kabuza yari kuzaba afite amahirwe aruta ay’undi wese.

Kuri Harry Kane we utarahiriwe n’ubuzima bwo kwegukana ibikombe dore ko byatangiye kujya bimuhunga muri 2013 muri Tottenham Hotspur, bigakomeza muri 2019 atsindirwa ku mukino wa nyuma wa Champions League, no mu Budage ni ko byakomeje kuko uyu mwaka nta gikombe na kimwe FC Bayern Munich yatwaye.

Ku rundi ruhande, Vinicius Junior na Jude Bellingham biyongereye amahirwe ku rutonde nyuma yo gukatisha itike y’Umukino wa Nyuma imbere ya Bayern Munich mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Dore abakinnyi batanu (5) bayoboye abandi mu rugamba rwa Ballon d’O 2023/2024

5. Phil Walter Foden [Manchester City]

Uyu mwongereza arabura amanota icyenda yonyine kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza, English Premier League, ibintu azaba akoze ku nshuro ye ya gatandatu ku myaka 24 y’amavuko yonyine.

Uyu Papa Ronie Foden (umwana we) yafatiranye imvune y’igihe kirekire ya kizigenza Kevin De Bruyne, maze arigaragaza bikomeye kuko ubu yibitseho ibitego 16 n’imipira umunani yavuyemo ibitego wenyine.Uyu kandi ashobora gusiga atwaye English Premier, akayongeraho FA Cup bafitanyeho umukino wa nyuma na Manchester United, maze muri Kamena akigira mu Budage muri EURO yemye.

4. Harry Kane [Bayern Munich]

Nubwo nta bikombe yatwaye, ariko kuba ubu agejeje ibitego 44 muri uyu mwaka w’imikino akanagera muri ½ cya Champions League, bimushyira ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde. Uyu rutahizamu w’imyaka 30 kandi aracyari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ifite urugendo rwo gukura Igikombe cy’u Burayi mu Budage.

3. Kylian Mbappe [Paris Saint Germain]

Rutahizamu Kylian Mbappe amaze gutsinda ibitego 34 mu Bufaransa no muri Champions League (nta wundi ubifite uretse Harry Kane) ndetse yamaze no kwibikaho Igikombe cya Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1; ibimuha amahirwe yo kwegukana iyi Ballon d’Or.

Uyu kandi aherutse kuba uwa Gatatu mu mwaka ushize inyuma ya Lionel Messi na Erling Braut Halaand. Mbappe yitezweho guhesha u Bufaransa Euro igiye gutangira muri Kamena uyu mwaka.

2. Vinicius Junior [Real Madrid]

Nubwo atagihabwa icyubahiro akwiye kubera amaza ya Jude Bellingham, ariko imibare myiza afite muri uyu mwaka w’imikino igaragaza ko Vinicius Junior ari umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Real Madrid.

Muri Champions League by’umwihariko, Vinicius amaze kuzuza ibitego bitanu n’imipira itanu yavuyemo ibitego muri uyu mwaka, utanirengagije uruhare yagize mu gusezerera Bayern Munich bigatuma Real Madrid igera ku mukino wa nyuma.

Mu gihe kandi Neymar Junior akomeje kuzongwa n’imvune, uyu Vinicius yitezweho kuyobora ikipe y’Igihugu ya Brazil, “Samba Boys” igatwara Igikombe cya Copa Amerika kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.

1. Jude Bellingham [Real Madrid]

Kwitwara neza cyane mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid ndetse akayifasha kwegukana La Liga ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego, ni bimwe mu bimwongerera amahirwe.

Jude Bellingham w’imyaka 20 y’amavugo yagaragaje ko ari umukinnyi ngenderwaho. Afite amahirwe yo kwegukana Champions League mu mwaka we wa mbere, ibintu byamugira Umwongereza wa mbere wegukanye iki gikombe nyuma ya Michael Owen muri 2001.

Gusezererwa ba Borussia Dortmund muri ½ cya Champions League byakuye Mbappé ku mwanya wa mbere mu bahataniye Ballon d’Or!

Harry Kane (iburyo) wagiye gushakira ibikombe mu Budage, bikomeje kumuhunga!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda