Amakipe 2 akomeye mu Rwanda ahanganiye umukinyi wa Rayon Sport n’ikipe y’igihugu Amavubi

Umukinyi wakiniraga ikipe ya Rayon Sport umwaka ushize w’imikino Nishimwe Blaise, ari kuganirizwa n’amakipe abiri asanzwe afite izina riremereye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Mbere na mbere uyu musore byatangiye yifuzwa n’ikipe ya As Kigali yashakaga kumuha amasezerano y’imyaka 2, ikazajya imuhemba ibihumbi 750Frw Ku kwezi na miliyari 12Frw zo kugirango ayisinyire. Ibiganiro byagenze neza ndetse n’umusore yemera kuyerekezamo, atarasinya amasezerano hahita haza indi kipe imushaka.

Ikipe ya kabiri yahise yinjira mu rugamba rwo gusinyisha Blaise ni ikipe ya Kiyovu Sport yo yaje itanga ibyisumbuye kubyo As Kigali yatangaga, kiyovu nayo yamwemereye miliyoni 12 zo kumusinyisha ariko ikazajya imuhemba umushahara w’ibihumbi 850Frw Ku kwezi.

Amakuru agera kuri Kglnews ni uko kugeza ubu nta kipe n’imwe uyu musore yari yasinyira gusa amahirwe menshi ari kuruhande rwa Kiyovu Sport.

Related posts

UCL: Arsenal yivuganye PSG, Man City ikuraho agahigo ka Man United, Dortmund, Barcelona na Brest zigusha imvura y’ibitego 32 [AMAFOTO]

Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.

Bizimana Djihad ashobora gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Ukwezi kwa Nzeri