Amajyepfo: Urubyiruko n’abagore barasaba BDF kubegera

 

Urubyiruko n’abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo barasaba Ikigega gitera inkunga imishinga y’Iterambere (BDF) kubegera bakabasobanurira imikorere yabo, kugira ngo batangire kubyaza umusaruro amahirwe iki kigega gitanga.

Bamwe mu rubyiruko rwo muri iyi ntara bavuga ko kuba batazi imikorere ya BDF bituma badindira mu iterambere kandi bakitinya, ntibabashe guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Dushimimana Angelique wo mu Karere ka Kamonyi asaba iki kigega kurushaho kubegera kugira ngo babafashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Ati “Bagomba kutwegera binyuze mu gukora ubukangurambaga. Ikindi bakaduha amahugurwa ajyanye no gutegura imishinga ku buryo tuyitanga ikemerwa. Turasaba nk’abahagarariye urubyiruko muri rusange, na bo bakajya badukorera ubuvugizi hakaba habaho kuvugana na BDF, bakadushakira inkunga.”

Akomeza agira ati “Nkanjye nk’urubyiruko mba mu buhinzi. Dukunda gutinya gufata ‘risk’ cyane. Rero nifuza ko habaho ubuvugizi ku rubyiruko tuba mu buhinzi, hakaba habaho imikoranire hagati ya BDF n’inzego z’ibanze mu buryo bwo gutera courage (imbaraga) urubyiruko, tugakora ubuhinzi buvuguruye; bwa kinyamwuga.”

Si urubyiruko gusa rufite ikibazo cyo kudasobanukirwa neza BDF, kuko n’abagore na bo bahamya ko hakiri icyuho mu kugira amakuru kuri yo; ibituma batamenya uko bakora imishinga.

Mukantemati Jeannette wo mu Karere ka Ruhango agira ati “Umugore utazi BDF bimugiraho ingaruka zo gutuma adasobanukirwa uko yakora umushinga ndetse n’aho yanyura ngo abone serivisi. Icyo dusaba BDF ni uko bategura amahugurwa menshi bityo abagore bayimenye.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba BDF ndetse n’ibindi bigo by’imari kwakira neza ababagana.

Ati: “BDF kimwe n’ibindi bigo by’imari ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na serivisi, ndasaba ko serivisi baha abaturage kimwe natwe mu nzego z’ibanze dushyiramo imbaraga kugira ngo abaturage dukorera babashe kubona serivisi nziza kandi inoze.”

Umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka, avuga ko kuri ubu batangiye gukorera ubukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo abaturage by’umwihariko abagore nk’urubyiruko bamenye amahirwe ahari.

Agira ati “Icyo nabizeza ni uko ubu twatangiye ubukangurambaga bwo kubegera aho bari kugira ngo tubafashe gusobanukirwa gahunda tubafitiye, cyane cyane izijyanye n’ingwate tubaha zibafasha guhanga imirimo ibateza imbere, kandi bikaba no mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’abazi BDF na serivisi itanga, bakava kuri 71% twabonye mu bushakashatsi twakoze uyu mwaka.”

Yakomeje agira ati “BDF inshingano zayo za mbere ni ugufasha ba rwiyemezamirimo abo ari bo bose kubona serivisi z’imari mu bufatanye dufitanye n’ibigo by’imari. Ariko dufite umwihariko ku bagore, urubyiruko n’abafite ubumuga. Nko ku ngwate ku bantu basanzwe dushobora kwishingira kugeza kuri 50% z’ingwate yafashe, ariko muri bya byiciro byihariye tugeza kuri 75%.”

Uyu muyobozi avuga ko intego yabo ari uko bagomba kurushaho gukora ubukangurambaga kugira ngo abagore n’urubyiruko barusheho kwitabira serivisi BDF itanga kuko harimo amahirwe menshi by’umwimerere muri ibi byiciro byihariye.

Mu kurushaho kumenyekanisha ibyo BDF ikora, tariki ya 1 Ukuboza 2024 yatangiye ubukangurambaga buzazenguruka igihugu cyose.

Bahereye mu Mujyi wa Kigali, bakurikizaho Intara y’Amajyepfo. Byitezwe ko iyi gahunda izakomereza mu Burasirazuba, Amajyaruguru ndetse n’Intara y’Uburengerazuba bazajyamo nyuma y’iminsi mikuru isoza, ikanatangira umwaka.

BDF ni ikigo cyashyizweho mu 2011 na Leta y’u Rwanda na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.

Kuva yashingwa, ikorana na 98% y’ibigo by’imari byo mu Rwanda.

Mu mishinga 18,000 yatewe inkunga na BDF kuva yashingwa, yatwaye amafaranga angana na miliyali 191 Frw na miliyoni 600 Frw, naho miliyali 4 Frw na miliyoni 100 Frw akaba ari yo mafaranga yishyuwe ibigo by’imari ku mishinga yahombye.

Mu mishinga yose hamwe yatewe inkunga mu gihugu uko ari 18,000, Intara y’Amajyepfo ifitemo imishinga 3400 ingana na 19% yose hamwe, ikaba yaratwaye angana na miliyali 12 Frw na miliyoni 300 Frw, kuri miliyali 91 Frw yatanzwe ku mishinga yose, bingana na 11%.

Umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka, avuga ko kuri ubu batangiye gukorera ubukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo abaturage by’umwihariko abagore nk’urubyiruko bamenye amahirwe ahari.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba BDF ndetse n’ibindi bigo by’imari kwakira neza ababagana.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro