Amagambo meza y’urukundo arusha ayandi kuryohera amatwi y’umukobwa

Kuri iki gihe abasore ntibakigira imitoma myinshi, usanga bivugira amagambo asanzwe cyane atarimo gutaka no kurata ubwiza bw’umukobwa kandi nabyo biba bikenewe.

Abakobwa bakunda amagambo meza y’urukundo, n’ubwo harimo abo uyabwira bakakwereka ko ntacyo bibakozeho, nyamara iyo bageze hirya ntibabura kubitekerezaho bakibaza niba ibyo wababwiye ari ukuri.

Reba video nziza twaguteguriye

Niyo mpamvu rimwe na rimwe uzumva nk’umukobwa avuga ati:”Abana twigana bavuga ko nseka neza, ese wowe ujya ubibona?” Cyangwa ngo: “Iyo nambaye iyi myenda abantu benshi bambwira ko naberewe, wowe urabibona ute?”

Niyo mpamvu ugomba kumenya amagambo meza yo kubwira umukobwa.

Dore amagambo ya mbere arusha ayandi kuryohera ugutwi k’umukobwa no kunyura umutima we:

1-Inseko yawe ni nziza cyane: Kumenya gukundana no kugira urukundo bigaragarira mu kumubwira amagambo meza ugendeye kubyiza ubona inyuma bimutatse. Inseko, amaso, imisatsi, ingendo mbese wibanda ku bwiza bwe akaba aribwo urata.

2-Uri mwiza cyane uko uri undutira bose: Buri mukobwa wese ni mwiza mu buryo bwe, kandi nta kintu umukobwa akunda nko kubwirwa ko ari mwiza. Murebe mu maso, maze umubwire witonze kandi ubikuye k’umutima uburyo ubona ubwiza bwe bukurutira ubw’abandi bakobwa bose.

3-Nkunda uwo mbawe iyo turi kumwe:

Iyo turi kumwe mpinduka icyaremwe gishya, nkaba umuntu mushya. Umukobwa akunda kumva ko hari ibyiza azana mu buzima bwawe no mu mibereho yawe, mubwire uburyo kuba umufite ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe ko kumubura waba utakaje ikintu cy’agaciro kanini.

4-Uri igice kinyuzuza: Iri ni ijambo rituma umutima w’umukobwa umera nk’uri gushonga, agatwarwa wese. Kumva ko ari urubavu rwawe, ko mutari kumwe ntacyo wakwigezaho bituma yumva aguwe neza mu mutima.

5-Uri byose kuri njye, uri ubuzima bwanjye: Nta kindi kintu nshimira Imana kirenze kuba yarakumpaye. Iri ni ijambo ryo gushiraho akadomo ku rukundo rwanyu, ntushobora kuribwira umukobwa mukundanye vuba,ni iryo kubwira umukobwa wihebeye, maze ukaba uwe nawe akaba uwawe.

Related posts

Ese umubiri w’ umuntu wamera gute mu gihe ahagaritse gukora imibonano?, ibibi n’ibyiza byabyo

Igihe wamwandikiye ubu butumwa nta muntu uzagutwara umukunzi wawe , uko yaba ameze kose niyo yaba ari Fiacre w’ Amavubi

Uko yaba yakubabaje kose ,wa mugore we aya magambo ntabwo ugomba kuyabwira umugabo wawe!