Amafoto: Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyezamu w’Umunya-Senegal uje kuyihesha ibikombe

Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyezamu w’Umunya-Senegal Khadime Ndiaye wakiniye ikipe y’Igihugu ya Senegal ya U20 uje kuyifasha gutwara ibikombe.

Uyu munyezamu yageze mu Rwanda kuri uyu wa 2 tariki 9 Mutarama 2024 aje gusinya amasezerano,akaba agomba guhita atangira gukina kuwa 5 ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Gasogi United.

Uyu munyezamu utarakoranye imyitozo ihagije, impamvu ahise asinya byihuse nuko umunyezamu Tamale yanze kugaruka mu Rwanda akaba atanafata terefone y’Abayobozi,kandi bakaba bararekuye umunyezamu Adolfe.

Rayon Sports uyu munyezamu niwe itezeho amakiriro,kuko Bonheur nta kizere agifitiwe n’umutoza Wade.

 Umunyezamu w’Umunya-Senegal Khadime Ndiaye aje gufasha Rayon Sports gutwara  ibikombe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda