Amafoto: Mu myambaro idasanzwe Umwami Muswati III yageze mu Mujyi wa Kigali.

Umwami Muswati III yageze mu Mujyi wa Kigali.

Umwami w’ igihugu cya eSwatini , Mswati III , yatunguye benshi ubwo yageraga mu Mujyi wa Kigali yaje yambaye imyambaro gakondo yo mu gihugu cye , mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022.

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo Abakuru b’ Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth bahurire mu nama ya CHOGM, abahagarariye ibihugu bitandukanye bakomeje kugera mu Mujyi wa Kigali aho izabera.

Ubwo uyu Mwami Mswati III yazaga yari kumwe n’ umwe mu bagore be yageze ku Kibuga cy’ indege aharekejwe n’ itsinda rinini ry’ abantu baturukanye muri eSwatini.

Akimara kugera i Kigali we n’ abamuherekeje bahise bashyirwa mu modoka igomba kubajyana aho bari bacumbikirwe.

Ubwami bwa eSwatini bwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu 1968.

Muswati III aje akurikiye abandi bakuru b’ ibihugu bitandukanye bamaze gusesekara mu Rwanda.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda