Amafaranga barayagwije muri Canada! Nice Ndatabaye agiye gutaramira abanyarwanda mugitaramo cyizaririmbamo abaramyi bakomeye

Umuririmbyi mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nice Aimable Ndatabaye agiye kongera gutaramira abanyarwanda mugitaramo kizitabirwa nabantu mbarwa kuko biteganyijweko batazarenga abantu 300.

Kuri ubu uyu muhanzi Ari kubarizwa muri Canada arinaho asigaye aba, gusa kuriyi nshuro bisa naho yibutse abanyarwanda aho yateguye igitaramo yise Intimite worship azahuriramo nabandi bahanzi batandukanye.

Iki gitaramo uyu muhanzi yateguye kuzafatiramo amashusho y’indirimbo ze mu buryo bwa Live, giteganyijwe ku wa 29 Nzeri 2023, byitezwe ko kizabera ahitwa Crown Conference Hall.

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo Bosco Nshuti, Ben na Chance ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Kwinjira muriki gitaramo akaba ari ubuntu kuko ntamuntu uzishyuzwa nifaranga rimwe.

Uyu muramyi akaba yaramaze myinshi adakandagira mu Rwanda dore ko yahavuye muri 2014

Nice akaba ari umuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza, akaba amaze kwandika indirimbo zirenga 60.

Yakoranye n’abaramyi bakomeye mu Rwanda anavuga ko afatiraho icyitegererezo barimo Uwimana Aimé na Gentil Misigaro na we uba muri Canada akaba ari na we wakoze album ya mbere ya Nice.

Yakoze album ye ya mbere mu 2015 yise ‘Ndahamya’ iriho indirimbo esheshatu zirimo izakunzwe cyane nka ‘Umbereye Maso ‘ yahuriyemo na Gentil Misigaro, ‘Yesu Niwe’ n’izindi.

Uyu mugabo akaba avugako yahawe agakiza kubuntu nawe akaba agomba kugasangiza abantu ntakiguzi.

Ubusanzwe ni umugabo wubatse aho atuye muri Canada we n’umuryango we.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.