Akomeje kuzigaraguza agati! Umukunnyi wa Rayon Sports akomeje kugaragaza agati amakipe amushaka arimo APR FC na Kiyovu Sports nyuma yo kumubonamo ubuhanga butangaje

 

Umukunnyi w’umunyarwanda ikipe ya Rayon Sports yari ifite kandi ukomeye, akomeje guhanganirwa n’amakipe 2 arimo APR FC ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Igihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi cyatangiye kuzamuka cyane mu makipe akomeye hano mu Rwanda dore ko na Shampiyona irimo kugera ku musozo kuko hasigaya imikino 3 gusa ngo Shampiyona ishyirweho akadomo.

Mu makipe akomeje kuvugwa cyane ni ikipe ya APR FC, Police FC ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports kuko nizo bikomeje kuvugwa ko hari abakinnyi zirimo kugenda zirambagiza. APR FC na Kiyovu Sports zose zifite amahirwe menshi yo kwegukana Nishimwe Blaise usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru dukura muri aya makipe yombi ni uko ikipe ya APR FC yamwifuje cyane ariko Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports wungirije Mateso Jean De Dieu usanzwe ari na Papa w’uyu musore, avuga ko niba ikipe ya APR FC izaba itajyanye Blaise agomba guhita amuzana muri Kiyovu Sports kuko ngo nayo iramushaka cyane.

Hari amakuru anavugwa ko Nishimwe Blaise ashaka kwerekeza ku mugabane w’iburayi aho nyina atuye akaba ari nayo mpamvu ngo akina buhoro buhoro kuko aziko azigendera. Uyu yari umukunnyi mwiza uzanabona ikipe ikomeye yo hanze y’u Rwanda imugura aho kugenda ntakipe agiye gukinamo.

Rayon Sports uyu musore akinira ikomeje guhanganira igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro dore ko kugeza ubu iracyafite amahirwe menshi yo kwegukana ibi bikombe byombi.

Related posts

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.