Aho umutindi yanitse ntiriva impinduka mu marushanwa ny’Afurika zisigiye akamwenyu Rayon sport mu gihe APR FC bigiye kuyibiza ibyunzwe

 

Mu nama yahuje komite nyobozi ya CAF ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano kuri uyu mugabane w’Afurika, ndetse nabayobozi bahagarariye za Federasiyo zose zibarizwa muri Africa mu mupira w’amaguru. Kuri uyu wa 7nyakanga bahuriye i Rabat muri Maroc bagira byinshi baganiraho Ku mupira w’Afurika.

Bimwe mubyo bavuzeho harimo gukora impinduka Ku marushanwa ny’Afurika asanzwe ahuza amakipe yabaye ayambere mu bihugu akomokamo, ariyo CAF CHAMPIONS LEAGUE na CAF CONFEDERATION CUP.

impinduka zabaye zasize CAF ikuyeho amahirwe ya kabiri ku makipe azitabira CAF Champions League 2023-24. Ubusanzwe ikipe yasezererwaga mu ijonjora rya mbere (2nd Preliminary round) yajyaga muri kamarampaka n’amakipe yakomeje muri CAF Confederation Cup. Gusa kuri ubu amakipe yo muri CAF confederation cup nayo agiye kujya akina imikino ibiri akomeje ahite ajya mu matsinda.

Ibi byatumye urugendo rwa rayon sport rworoha Kuko ubu isabwa gutsinda amakipe abiri gusa, mu gihe kurundi ruhande rwa APR FC ibintu byakomeye kurushaho kubera ko yamahirwe yabaga ifite yo gutsindwa muri CAF champions league igahita ikomereza muri confederation cup yashyizweho akadomo.

Ubu APR FC na RAYON SPORT zirasabwa gutsinda imikino yazo uko ari ibiri ubundi zigahita zigera mu matsinda.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda