Agezweho Iburayi, Ubudage bwabonye umutoza mushya, Bayern kuri Reece James, Sancho, Xavi,……..

Ikipe y’igihugu y’Ubudage yamaze guha akazi umutoza mushya, Umudage Julian Naglsmann wahoze muri Bayern München niwe wahawe aka kazi. Julian Naglsmann yahawe amasezerano arangirana na Euro 2024.

Ilipe ya Arsenal yahaye amasezerano mashya umukinyi Martin Odegaard usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe, Amasezerano ye azagera 2028.

Ikipe ya Bayern Munich irikwifuza kapiteni w’ikipe ya Chelsea Reece James gusa uyu musore ari no mumboni za Real Madrid. Bayern kandi irashaka kwinjiza myugariro Trevoh Chalobah wifuza gutandukana n Chelsea mu muri Mutarama.

Manchester United irashaka kureka Jordan Sancho akigendera mu kwezi kwa mbere. Ndetse biravugwa ko Manchester izemera amafaranga bazayiha nubwo yahomba.

Umutoza wa FC Barcelone Xavi yamaze kwemererwa n’iyi kipe kongera amasezerano y’umwaka 1 aho azagera 2025 akiyibereye umutoza.

Arsenal, Chelsea na Manchester united zihanganiye umukinyi ukiri muto ukomoka muri Norway w’imyaka 18, Antonio Nusa w’imyaka 18 akina muri Club Bruges mu Bubiligi.

Juventus, Bayern Munich, Liverpool, Tottenham na Paris saint-Germain zihanganiye umukinyi w’umufaransa Kheran Thuram w’imyaka 22 ukina hagati mu Kibuga.

Related posts

Batatu babisikanye na babiri mu mwiherero w’Amavubi yitegura Bénin

Rayon Sports mu bihombo nyuma y’uko umukino wayo na APR FC usubitswe ubugira gatatu

Paul Pogba wari waragizwe igicibwa muri ruhago yadohorewe