Agezweho Iburayi, Messi muri Barcelona, Ronaldo, Vinicius Junior, Arsenal, Manchester United, Chelsea,…

Ikipe ya Manchester united irikwifuza gusinyisha abakinnyi babiri bakiri bato, Luis Guilherme w’ikipe ya Palmeiras na Lorran w’ikipe ya Flamengo, aba bakinnyi bombi bafite imyaka 17. Gusa Manchester United kugirango ibibikeho bizayisaba miliyoni £100m.

Ikipe ya Arsenal yifuza rutahizamu ukomeye, irigupanga gutanga Gabriel Jesus mu ikipe ya Napoli ikanongeraho Amafaranga kugirango ibone rutahizamu Victor Osimhen.

Umutoza w’ikipe ya Inter Miami Tata Martino yatangaje ko atazi ibihuha byerekeza Lionel Messi mu ikipe ya FC Barcelona aho biva. Amakuru amaze iminsi avugwa ni uko Lionel Messi ashobora gutizwa n’ikipe ya Inter Miami muri FC Barcelona mu gihe shampiyona ya MLS izaba isojwe.

Jose Mourinho w’ikipe ya As Roma wifuza kuzatoza muri Saudi Arabia, amakuru aravuga ko ashobora kuzajya mu ikipe ya Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo.

Manchester United irashaka kongerera amasezerano y’umwaka umwe myugariro Nelson Victor Lindelöf. Impamvu ngo ni ukugirango birinde ko uyu musore yazagendera Ubuntu cyangwa ku giciro gito.

Umunya Brezil Vinicius Junior ukinira ikipe ya Real Madrid, yamaze kongera amasezerano y’igihe kirekire akinira Madrid. Ayo masezerano azaba arimo ko ikipe izamwifuza izatanga Biliyoni £1B.

Amakipe atatu akomeye muri premier league Manchester united, Chelsea na Liverpool ari kwifuza Rutahizamu w’ikipe ya RB Leipzig Loïs Openda uhagaze agaciro ka miliyoni £80m.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda