Agashya kataraza muri Rayon Sports azakana! Leandre Willy Essomba Onana agiye gukora amateka muri Rayon Sports nyuma yo kwiyemeza ibintu akanabigeraho

 

Rutahizamu wa Rayon Sports usanzwe ukunzwe n’abafana benshi b’iyi kipe bitewe n’ubuhanga yagaragaje kuva yagera mu Rwanda avuye iwabo muri Cameroon Leandre Willy Essomba Onana, agiye gukora amateka muri Gikundiro.

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports ifatanyije na SKOL isanzwe ibatera inkunga muri Shampiyona ndetse no mu yindi mikino itandukanye iraza gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Kane. Abakinnyi barimo guhatanira iki gihembo ni Leandre Willy Essomba Onana, Heritier Luvumbu Nzinga ndetse na Moussa Essenu Simba.

Iki gihembo kiraza gutangwa ku isaha ya saa munani z’amanwa. Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko umukinnyi w’ukwezi kwa 4 araba Leandre Willy Essomba Onana. Uyu mukinnyi yakoze byose bishoboka afasha cyane ikipe ya Rayon Sports nubwo ikipe kuri Shampiyona kugeza ubu ntamahirwe ifite yo kucyegukana ariko yarabafashije mu gikombe cy’Amahoro kugeza bicaye ku mukino wa nyuma bariho ubu.

Leandre Willy Essomba Onana witwaye neza cyane uyu mwaka w’imikino nubwo abafana ba Rayon Sports bamushinja kwivunikisha cyangwa gutinya imikino imwe n’imwe ikomeye harimo umukino bakinnyemo na Kiyovu Sports muri Made In Rwanda Cup agasohoka umukino utarangiye. Impamvu uyu mukinnyi abafana bamushinja ibi ni uko rimwe na rimwe imikino nk’iyi niho baba bamukeneye cyane ariko bakamubura.

Onana iki gihembo yaba atwaye cyaba ari icya kabiri atwaye uyu mwaka w’imikino, bivuze ko yaba akoze amateka muri iyi kipe kuko ni nawe uzaba abikoze bwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports kuva batangira gutanga ibi bihembo by’umukinnyi w’ukwezi uyu mwaka.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda