Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa zirenga 800 gereza isigara yera.

Ni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022, imfungwa zibariwa muri 874 zatorotse Gereza yo mu gace ka Kakwangura gaherereye i Butembo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ uko iyi gereza yari yagabweho igitero n’ abantu bitwaje intwaro bakamenagura inzugi zayo, nk’ uko aya makuru yemejwe n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwo muri aka gace.

Abahaye aya makuru Radio Okapo dukesha ino nkuru , batangaje ko abagabye iki gitero kuri iyi Gereza , baje bakamena urugi rwo ku marembo y’ iyi Gereza ubundi bagahita bica inzugi z’ ibyumba byarimo imfungwa bagahita bazikuramo. Abagabye iki gitero bikekwa ko baturutse mu gice cy’ Uburasirazuba aho basanzwe bafite ibirindiro.

Ubwo ibi byabaga mu rukerera ahagana ku i saa munani n’ igice z’ ijoro , habanje kubaho gukozanyaho mu masasu hagati y’ aba bagabye iki gitero ndetse n’ abarinda iyi gereza ubundi bagatorokesha imfungwa 874.

Umuyobozi mukuru w’ iyi Gereza iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’ uyu mujyi wa Butembo, Brunelle N’ Kasa , yavuze ko ubu muri iyi Gereza ubu hasigaye imfungwa 50 gusa.

Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’ umutwe wa Maï_Maï umaze iminsi uvugwaho gufasha FARDC mu rugamba rwo ihanganyemo n’ umutwe wa M23.

Cap Antony Mwalushayi , Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare bizwi nka Sokola 1, yavuze ko abapolisi babiri biciwe muri iki gikorwa.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe