Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bamaganiye kure ibyo guha umugisha ababana bahuje igitsina.

 

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda biturutse ku nama y’Abepisikopi Gatolika yamaganiye kure Ibyo guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina, kuwa 18 ukuboza 2023 Nibwo hari hasohotse urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’ibiro bya Papa Francis rwemeza ko Papa Francis yatanze uburenganzira busesuye aho yemereye abapadiri guha umugisha ndetse no gusezeranya abashaka kubana bahuje ibitsina kumpinduka Zikomeye mu nyigisho za vatican

Ibi ari nabyo byantunguye benshi cyane ko babyakiriye mu buryo butandukanye aho mu busanzwe ishyingirwa ryari ryemewe muri Kiliziya Gatolika ryari iriri hagati y’umugabo n’umugore, aya makuru akimara kujya hanze abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza niba koko naho ariko bizagenda ari nabyo byatumye habaho inama y’abepisikopi igitaraganya

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda ikaba yasohoye itangazo imenyesha abasaseridoti, abiyeguriye Imana n’abakirisitu bose ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikirisitu zitahindutse.

Ni mu buryo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’ibiro bya Papa Francis tariki 18 Ukuboza 2023, rukurura impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.

Muri iri tangazo, Abepisikopi bo mu Rwanda bagaragaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco.Iyi nama y’Abepisikopi kandi yatangaje ko guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya bidakwiye kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa.

Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bamaganiye kure ibyo guha umugisha ababana bahuje igitsina.

 

Related posts

Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose

Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare