Abavuga ikinyarwanda bose ngiye kubarimbura, umu Generali woherejwe na Perezida Tshisekedi kurwana na M23 ni akasamutwe.

Umwe mu baherwe ba Congo, Moise Katumbi yatangije gahunda yo kweguza Tshisekedi, byakomeye!

Ingabo za FARDC n’ abambari bazo bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye Bukavu, hatarakorwa akantu

Nyuma yo gusuzugurwa na Musanze FC umukinnyi wa Rayon Sports yapfukamye asaba imbabazi.

 

Generali Amri Yakutumba ni Generali woherejwe na Perezida Tshisekedi kurwana n’ umutwe wa M23 urimo gusatira umujyi wa Bukavu nyuma yo kwegukana uwa Goma.

Uyu mu Generali ni uwo mu mutwe wa CNPCS uyu akaba ari umutwe ubarizwa muri Wazalendo we n’ undi mu Generali witwa Mutetezi nk’ intumwa za Leta ya Congo bageze mu Mujyi wa Bukavu aho bivugwa ko ari abatoranyijwe kujya kurwana n’ umutwe wa M23 watangiye gukozaho imitwe y’ intoki uyu Mujyi wa Bukavu.

Amakuru avuga ko uyu Generali Yakutumba ni umwe mu baregwa ibyaha by’ Intambara na Union Européenne umuryango w’ Ubumwe bw’Igihugu by’ iburayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yaho yagiye akora ibyaha bikomeye birimo kwambura abaturage,gukoresha ibiri mu nyungu ze ndetse n’ ihohotera rishingiye ku gutsina.

Uyu mugabo ni ubwo ahigwa n’ Ibihugu bikomeye ku isi ariko mu gihugu cye ni umutoni wa Tshisekedi akaba ari nayo mpamvu yamutoranyije akagirwa Umukuru wa Wazalendo mu bagiye muri Kivu y’ Amajyepfo guhangana n’ umutwe wa M23.

Ubwo yari amaze kumenya ko na we yatoranyijwe Generali Yakutumba yabwiye itangazamkuru ko aje kurimbura abavuga ururimi rw’ ikinyarwanda muri Kivu zombi ,yaba Abanyamurenge ndetse n’ abandi bose baturutse mu Rwanda.

 

Related posts

Barimo gukekwaho ibyaha bine! uko byagenze kugira ngo abayobozi batatu bo mu rwego rushinzwe mine bisange mu yandi maboko

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare