Iyo uzengurutse muri Gale zitandukanye z’umujyi wa Kigali cyane cyane mumasaha yo gutaha, usanga hari ikibazo gikomeye cy’imirongo miremire y’ababa bashaka gutaha ariko ugasanga umubare w’abatega izimodoka za Rusange ni munini kuruta umubare w’imodoka zihari bityo bigatuma bamwe mubaturage barara muri Gale kubera kubura imodoka ndetse akaba arinayompamvu bari gutabaza ababishinzwe kuba babafasha kubona uburyo bwo gukemua iki kibazo kimaze igihe kitari gito.
Benshi mubaturage baganiriye na Kglnews, bagaragaje ko ari imbogamizi ikomeye cyane bahura nayo ndetse kubw’icyifuzo cya benshi bakaba bifuza ko imodoka zakongerwa cyangwa se hakaba havaho imipaka noneho abashoramari batandukanye bakaba bakomeza gufasha abantu kuba babona imodoka muburyo bworoshye. benshi mubavuga ibi bemeza ko impamvu iki kibazo cy’ibura ry’imodoka bigoye ko cyakemuka ngo cyane ko abakabaye babikemura akenshi usanga ari abantu batajya atega izi modoka za rusange ngo rero bikaba bigoye ko umuntu yakumva imvune iri mukurangiza akazi saa kumi nebyiri ariko ukaza kugera murugo saa tanu za Ninjoro kubera kubura Imodoka ngo mugihe we akarangiza muri ayomasaha ahita ataha yigereramurugo akabona umwanya wo kuruhuka.
Abagaragaza iki kibazo kandi bagaragaza ko bibangamiye iterambere ry’igihugu ngo kuko niba umuntu ataruhutse nkuko bikwiriye ngo nibwo usanga umusaruro wagabanutse kumunsi ukurikiye ho ngo byanze bikunze aba ari gukora ariko anafitemo umunaniro ukomeye kubera kuruhuka amasaha adahagije ndetse nukora agakora ari kunkeke atakereza ko mumasaha yo gutaha ataribubone uko ataha bityo bikaba byatuma ashaka uburyo bwo kuba yataha hakiri kare kugirango agere muri gale hakiri kare hirindwe umuvundo.
Twagerageje kumenya icyo ubuyobozi bw’umujyi wa kigali buvuga kuri iki kibazo ariko kugeza ubwo twateguraga iyinkuru bakaba bari bataritaba telephone ngo batubwire icyo akora kuri ikikibazo cyugarije abatuye umujyi wa Kigali ndetse bikaba bibangamiye n’iterambere ry’umuryango muri rusange nkuko abaturage badahwema kubigaragaza.