“Abatoye ubuyobozi, ni na bo bafite uburenganzira butora abandi!” RGB yakomoje ku matora ya perezida wa Rayon Sports

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi, yagaragaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports hamwe n’abanyamuryango bayo ari bo bafite umukoro wo kwitorera abayobozi, aho kuba RGB.

Ibi bitangajwe mu gihe manda ya Perezida Uwayezu Jean Fidèle iri mu mwaka wa nyuma.

Ubwo yari yitabiriye isozwa ry’amarushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rya 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kayitesi yakomoje kuri Rayon Sports, avuga no ku matora niba hari uruhare urwo ari rwo rwose bazayagiramo nka RGB.

Ati “Abatoye ubuyobozi ni na bo bafite uburenganzira butora abandi, ni na bo bihitirano abakandida. Nk’umuyobozi wa Rayon Sports n’abo ayobora muri rusange, ni uburenganzira bwabo kureba aho ikipe ijya, bagatoranya abo bagira abayobozi.”

Yavuze kandi ko n’ubwo bishimira urwego rwiza rw’imiyoborere Rayon Sports imaze kigeraho kuva yakwinjira mu bibazo byari byarabafaturanye hamwe na COVID-19.

“Uyu munsi icyari kigamijwe cya mbere ni ukugira ngo hatorwe ubuyobozi bwita ku nyungu z’ikipe, kandi bitarimo urujijo. Kuko muri icyo gihe twari dufite abantu biyita abayobozi, n’abandi bakiyita abayobozi!”

Rero icyo twakemuye cyari ikibazo cy’imiyoborere, kandi hari n’abantu benshi batubwira ko kuri ubu mu bibazo ikipe ifite, nta kibazo cy’imiyoborere ifite!”

Uwayezu Jean Fidèle si intumwa ya RGB, uwo ari we wese yayobora Rayon Sports 

Ku wa 4 Gicurasi, ubwo Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yishimiraga Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icy’Amahoro yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, Uwayezu yongeye kubazwa ku bamufata mu ishusho yo kuba yaratumwe na RGB ngo ayobore Gikundiro.

Kuri iyi ngingo, Uwayezu yavuze ko atari umukozi wa Leta cyangwa RGB, ndetse yahisemo kuyobora Rayon Sports ku bushake kuko ayikunda.

Ati “Abantu nk’abo babaho, bazanahoraho. Njye sinavuga ngo nyoboye nte hari abantoye kuko si ndi umukozi wa leta, nta nubwo ndi umukozi wa RGB. Njye ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon Sports, wibereye aho wikorera ibyanjye, waje muri Rayon, nifuza kuyijyamo, nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora.”

Uwayezu Jean Fidèle amaze imyaka ine ari Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, yatowe mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’Igihugu mu kubiha umurongo

Kuri ubu hitezwe kureba uzamusimbura kuri uyu mwanya wa perezida wa Rayon Sports kuko manda ye irarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi avuga ko amatora ya Rayon Sports ari mu biganza by’abanyamuryango

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda