Mu busanzwe muri kamere y’ abagabo cyangwa abasore , Ntabwo biyiziho gusuzugura abakunzi babo ku buryo bigaragarira buri wese, gusa hari ibintu bikunze gutera abasore cyangwa abagabo gususugura abakunzi babo iyo bari mu rukundo.
Gusuzugura ni igihe umuntu akoze ibintu bibabaza undi muntu ariko bitabaye ku bw’ impanuka ahubwo bikozwe ku bushake. Iyo Umusore yasuzugura umukobwa cyangwa umugabo yasuzugura umugore we mu buryo bwitwa agasuzuguro, bigira ingaruka zikomeye ku mubano wabo.
Urukundo rw’abasore n’inkumi ruba ruryoshye mu gihe rutarimo intonganya nyinshi, gusa hari ubwo bigenda bihinduka buhoro buhoro , cyane cyane iyo umwe mu bo bakundana atangiye gufata mugenzi we nk’aho ntacyo akivuze imbere ye.
Dore impamvu zituma umusore ashobora gusuzugura umukobwa bakundana:
1. Kwifuza ibintu mwese mudafitiye ubushobozi: Burya Umuntu wese uri mu rukundo hari ubushobozi baba bafite n’ibyifuzo bifuza guhaza mu buzima bwawe. Buri mugabo wese arota ubuzima bwiza n’umuryango akomokamo cyane cyane uzamukomokaho.Gusa abakobwa bamwe na bamwe barota ubuzima bwiza batabonye aho bakomoka cyangwa bagendeye kubyo babona ahandi harimo n’imbuga nkoranyambaga zigiye gusaza benshi. Igihe umusore wese yumva uri mu nzozi zibyo yananiwe kugeraho cyangwa nawe udafite, agushidikanyaho kuko akubona mu ishusho y’uwamwanga igihe wabibonye ku bandi babifite akaba yagusuzugura.
2.Kubura ubushobozi bwo kwitekerezaho: Mu busanzwe abasore bakunda icyubahiro akifuza umukunzi umukora ku mutima byaba byiza akazamuviramo umugore.
Igihe cyose umusore yumva ibitekerezo by’ umukobwa akabona bitagera kure igihe adahari atangira kwibaza ahazaza igihe azaba yarabaye umugore we bikamutera kugushidikanyaho.Ubusamzwe igitsinagabo bavugwago gukunda ba Nyina cyangwa kubaha abagore muri rusange ndetse bakabubaha cyane, ariko ibyatuma basuzugurwa bikaba ikibazo gikomeye.
3.Guhora amushyiraho igitutu cyo kumuha amafaranga: Kujya mu rukundo n’ umukobwa ntibifuze ko ufashe inshingano yo kumukemurira ibibazo bisaba amafaranga nawe yananiwe gukemura ibibazo bye. Abasore bamwe bavuga ko bumva basuzuguwe iyo umukobwa yifashisha urukundo nk’urusobe rwo kwikemuriramo ibibazo, aho gukundana bivamo umubano ufatanye. Ibi bikurura agasuzuguro gaherekejwe n’ukutumva akamaro k’uwo mukobwa mu buzima bw’umusore, ibi rero biri mu bibabaza umusore bakundana.
Igitsinagabo aho kiva kikagera gikenera inama zivuye ku bagore cyangwa abakunzi babo. Aba akwifuza mu isura y’umufasha aho kuba inteshamutwe. Igihe cyose umutera gutekereza aho kumugabanyiriza intekerezo ngo atuze, akubona nk’ibibazo akagusuzugura, cyangwa Akagenda kwikuramo buhoro buhoro bikarangira akwanze.