Abasore 45% bari hagati y’ imyaka 18_25 badafite abakunzi bibasirwa cyane n’ agahinda gakabije, niba hari uwo muziranye mugire inama

 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasore 45% bari hagati y’imyaka 18_ 25 iyo batari mu rukundo bibasirwa n’ agahinda gakabije.

Ubu bushakashatsi buvuga ko aba basore baba batarigeze bateretaho umuntu ngo bakundane ,bibasiwe n’ ubwingunge bukabije ndetse badatekanye ibizwi nka ‘Dysphoric Singlehood’ ,ibigaragaza uko abasore benshi bo mu cyiciro cy’ iyo myaka babayeho mu bwingunge n’ agahinda bitewe no kuba batarabona abakunzi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri Kamena 2023 bukorwa n’ umuhanga mu mutekereza Andrew Thomas wo muri Kaminuza ya Swansea mu gihugu cy’ Ubwongereza.

Andrew yakoze ubu bushakashatsi yifashishije uburyo bwa ‘ poll’ ku rukuta rwa x hagaragara iryo janisha hakurikijwe abasubije.

Isesengura ry’ ubwo bushakashatsi kandi rigaragaza ko hafi kimwe cya Kabiri cy’ abasore b’ iyo myaka bahura n’ ihungabana rishingiye ku kuba bonyine, ibinagira uruhare mu bwigunge bwibasira urubyiruko.

Abasubije bukorwa bagera ku 2.600 barimo 55,1% by’ igitsinagabo na 44,9%b’ igitsinagore ,bemeye ko bahuye n’ ibi byiyumviro.

 

Related posts

Ibyo wakora byatuma umukobwa ukunda umwibagiza abandi basore bamukeneye kuko barahari kandi benshi bakurusha n’ ubushobozi

Ese biterwa ni iki gituma abagabo b’ abana beza badakunze kuramba mu rukundo ahubwo bakunze kubabara cyane.

Wabyitwaramo gute usanze uwo ukunda yikundira abandi?