Abasirikare bemeye kuyamanika ba FARDC , bagahunga M23 binjiye mu muriro w’ urubanza utaboroheye!

 

Ku wa 13 Werurwe 2025, nibwo muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Kinshasa, hatangiye urubanza rwo kuburanisha mu rukiko rukuru rwa Gisirikare abasirikare baherutse guhunga urugamba bari bahanganyemo n’ umutwe wa M23.

Muri aba bahunze uru rubanza ni Maj.Gen Alengbia Nyitetessya Nzambe , Ekuka Lipopo Romuald, wigeze kuba Guverineri wa Gisirikare mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru,Brig.Gen. Papy Lupembe Mobenzo , Umujyanama mu by’agisirikare mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru ushinzwe itegeko ,na Leonard Mukuna Ntumba wari ukuriye Polisi muri Kivu y’ Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko Ubutabera bwa Leta ya Congo ,buvuga ko aba basirikare baregwa guhunga mu birindiro byabo bikigarurirwa na M23 ,kuva mu bandi basirikare batabiherewe uburenganzira no guta abakomerekeye ku rugamba ,intwaro ,no gusiga ibikoresho bya Gisirikare mu Mujyi wa Goma n’ uwa Bukavu.

Ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma , bamwe mu basirikare ba Leta y’ i Kinshasa bahisemo guhunga ,bata imbunda zabo bahungira mu Rwanda. Ibi byahise byorohera uyu mutwe wa M23 gufata uyu Mujyi wa Bukavu n’ uwa Goma byihuse.

Mu Kwezi gushize uyu mwaka Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Bukavu mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo rwari rwarakatiye abasirikare ba FARDC 212 igihano cy’ urupfu ,rubaca n’ amande y’ amadolari ibuhumbi 2022, bazira n’ abo guhunga urugamba.

Related posts

Dufite impamvu yo kwirwanaho! Amwe mu magambo yatangajwe n’ umugaba mukuru w’ ingabo za M23 ,avuga nicyo bagiye gukora vuba bidatinze.

Nyaruguru: Urwego rw’Umuvunyi rwagaye inzego z’ibanze zidakemura ibibazo by’abaturage, rusaba impinduka

Bari babuze icyo batwara barangije baramwica ibirimo kubera Uvira bikozwe na Wazalendo biteye agahinda