Abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu n’ abo mu wa Kane w’ amashuri yisumbuye barwanye bose bahita birukanwa , igitaraganya( inkuru irambuye)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022 , nibwo abanyeshuri bahagaritswe , nyuma yo gushyamirana bakarwana bapfa kuba hari bamwe bari bahohoteye umwe muri bagenzi babo.

Aba banyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu n’ abo mu wa Kane w’ amashuri yisumbuye mu ishuri rya Mbarara High school mu gihugu cya Uganda, ubwo barwanaga bahise bahambirizwa utwabo ngo batahe mu gihe cy’ ibyumweru bigera kuri bibiri.

Kuri iyi tariki twavuze haruguru nibwo umwe muri bagenzi babo bari bamaze kumuhohotera , byahise bituma aba banyeshuri barwana inkundura aho muri iyi mirwano hakomerekeyemo abanyeshuri 11 bo mu mwaka wa kane.

Amakuru avuga ko abanyeshuri 10 mu bakomeretse, bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Ruharo naho undi umwe ajyanwa mu bitaro bikuru bya Homily biri i Mbarara.

Samson Kasasira uvugira Polisi ya Uganda mu gace ka Rwizi, yatangaje ko abanyeshuri bo muri iyi myaka ibiri y’amashuri bose bahise boherezwa iwabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’igihano cy’ibi bikorwa bitemewe bakoze.

Uvugira Polisi ya Uganda mu gace ka Rwizi , Samson Kasasira , yavuze ko abanyeshuri bo muri iyi myaka ibiri y’amashuri bose bahise boherezwa iwabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’igihano cy’ibi bikorwa bitemewe bakoze ku ishuri.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro