Abanyamurenge batuye muri kivu y’amajyaruguru barahamagarira bagenzi babo bari kwisi yose kwifatanya nabo mumasengesho y’iminsi40 yo gusengera igihugu. Dore ikibateye ubwoba kurushaho!

Ubwo abisirayeli bari mubunyajye mugihugu cya Egiputa, batakiye uwiteka bitewe n’agahinda ndetse n’iminiho banihishwaga n’uburetwa bakorerwaga maze uwiteka areba abisirayeli amenya uko bameze ndetse arabakiza. aya ni amagambo akomeye cyane agarurira ibyiringiro abari mukaga dusanga mugitabo cyo kuva muri bibiliya yera cyangw mu iyimuka misiri muri bibiliya ntagatifu. Abanyamurenge bati: ” Nimuze duhamagare Imana idukirize igihugu mumasengesho y’iminsi mirongwine.”

Nubwo dutangiye tuvuga kubyabaye kub’isirayeli nkuko Bibiliya ijambo ry’i Imana ribivuga kubabyemera, ryemeza ko ubwoko bw’abisirayeli bwari mubunyage ndetse bakoreshwa uburetwa cyane. ninako abitwa abanyamurenge baje kwisanga icibwa ry’imipaka ribashyize muri repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo kandi nyamara bari abanyarwanda. ibi byabazamuriye ikibazo cyane ndetse bituma kubwabo bisunga Imana. biragoye ko wabona umunyamurenge udasenga Imana kuberako umuco wahise ubokama bahitamo kujya biyambaza uhoraho mubibazo byabo byaburimunsi.

Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo imaze iminsi itutumbamo intambara ikomeye cyane hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Leta FARDC aho bari gushyamirana ahanini bapfuye impamvu za Politique. bitewe nuko uyumutwe uri kugenda wigarurira ibice bimwe na bimwe by’ikigihugu, byatumye abayobozi batekereza ko waba uterwa inkunga n’u Rwanda maze umuntu wese uvuga ikinyarwanda muri DR Congo atangira guhigwa bukware.

Abanyamurenge rero nkuko habaye igabanywa ry’imipaka naba gashaka buhake b’abazungu, byaje gutuma bisanga muri Dr Congo kandi nyamara ari abanyarwanda banavuga ikinyarwanda, babonye ukuguhigwa gushobora kuzabateza ibibazo byinshi bitandukanye maze bahitamo kwiyambaza amasengesho aho bahamagariye abanyamurenge bari kwisi yose kuba bakwifatanya nabo mumasengesho azamara iminsi mirongwine yo gusengera igihugu ndetse no gusaba Imana ko yabarinda izintambara z’urudaca zagize agace batuyemo isibaniro.

Abenshi twemerako amasengesho ahindura byose ndetse nkuko twanatangiye twabyumvise ko abisirayeli Imana basenze ariyo yabarebye ikareba umubabaro barimo maze ikabakiza amaboko ya farawo wabakoreshaga uburetwa ikabagabira igihugu cy’amata n’ubuki. Twese twifatanyije n’abanyamurenge dusaba nyagasani ko yatabara abakongomani izintambara z’urudaca bahoramo bakabona amahoro. Amen.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.