Abanyamakuru bakomeye mu Rwanda bafite impungenge ko Rayon Sports ishobora kuzatsindwa na Gasogi United kubera abasifuzi FERWAFA yashyizeho bivugwa ko bafana APR FC

Umunyamakuru wa Radio/TV10 Rwanda, Mucyo Biganiro Antha yagaragaje impungenge ku ku basifuzi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryahisemo abasifuzi bazayobora umukino wa Gasogi United na Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Abasifuzi bazayobora uyu mukino ni Nsabimana Celestin uzaba ari umusifuzi wo hagati, mu gihe Bamporiki Desire na Mugabo Thierry azaba ari abasifuzi bo ku mpande.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, Umunyamakuru Mucyo Antha yavuze ko atewe impungenge n’aba basifuzi avuga ko Mugabo Thierry asanzwe abogama.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda