Abantu icumi barimo umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kubera iki bisanze bari mu maboko atari ayabo?

 

 

RIB yataye muri yombi abantu 10 barimo umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama, umugenzacyaha, umuhesha w’Inkiko w’Umwuga n’abafatanyacyaha babo.Aba bakurikiranyweho gukorana n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abafite ababo bafunzwe kugira ngo barekurwe.

Uru rwego rwatangaje ko rwabafashe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, barimo umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo witwa Micomyiza Placide n’umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama witwa Uwayezu Jean de Dieu,

Hafunzwe kandi Misago Jean Marie Vianney wari umugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngarama na Tuyisenge Jean d’Amour wari usanzwe ari umuhesha w’inkiko w’umwuga, n’abafatanyacyaha babo.

Uru rwego rwatangaje ko abo bafatanyacyaha batandukanye bafunzwe bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa.RIB yagize iti “Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.”

RIB yatangaje ko kugeza ubu abafunzwe bafungiye kuri zayo zitandukanye zirimo iya Nyarugenge, iya Kicukiro, iya Nyamirambo, iya Kimihurura, iya Kimironko n’iya Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itegeko numero 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa rigaragaza ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibyo bihano ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Ni mu gihe umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Ni mu gihe umushinjacyaha, umugenzacyaha, umuhesha w’inkiko cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z’ubutabera nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa Ikiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.RIB irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego “zidufasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. Iboneyeho no kuburira uwo ari we wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya ruswa mu gihugu cyacu.”

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro