Ni ibintu bisanzwe ko abakobwa bifuza gushaka bakagira urugo , iyo bageze imyaka runaka usanga bose bifuza ko umusore bakundana atera ivi akabasaba kuzamubera umugore w’ ahazaza, gusa hari igihe ibyifuzo by’ uyu mukobwa ategereza ko bishyirwa mu bikorwa agaheba , ahubwo akabona adasobanukirwa neza ahazaza he n’ umusore bari kumwe. Akibaza niba mu by’ ukuri amubonamo umugore we w’ ahazaza cyangwa niba urukundo rwabo nta kizima ruzageraho.
Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umusore mukundana atakubonamo umugore we w’ ejo hazaza nk’ uko urubuga Ecrema rubitangaza:
1.Avuga ko atazi niba yiteguye ku gushaka: Hari igihe koko bibaho ko umuhungu aba atiteguye gushaka ako kanya, ariko iyo umaze imyaka ukundana na we akaba yumva atazi niba yiteguye kugushaka iki ni ikimenyetso kigaragaza ko atazagushaka, abantu baratandukanye ariko iyo ubona umuntu nta gahunda ifatika afite n’ ubundi ntayo aba afite. Ni byiza kumwikana icyo buri wese ashaka, mwabona bidahuye buri wese agafata inzira ye.
2.Ntarakwereka umuryango kandi mumaranye igihe gihagije mukundana: Niba umusore mukundanye imyaka n’ imyaniko , ukaba utarahura n’ umuryango we menya ko mudafitenye gahunda, iyo umusore yerekena umukonwa iwabo aba ashaka kumenya icyo babitekerezaho, niba bamushimye nk’ umuntu umuryango ugiye kunguka cyangwa niba bamugaye. Niba wowe ataranakwereka abavandimwe be menya ko atakubona nk’ umugore we w’ ahazaza , ca iyawe nzira hakiri kare.
3.Ahora afite urwitwazo: Ni ibisanzwe ko umusore n’ inkumi bakundana bagira umwanya wo kuganira ku hazaza habo. Ariko niba umusore mukundana uyu munsi iyo ubimubajije buri gihe ahora afite urwitwazo ko nta mafaranga afite yamara kubona akazi keza kamwinjiriza amafaranga afatika agakomeza gushaka inzindi mpamvu , ni ikimenyetso kigaragaraza ko nta gahunda agufiteho.
4.Yakubwiye ko atazigera ashaka: Ibi abakobwa benshi bakunda kubyirengagiza , kuko bumva ko umusore niba amukunda koko azahindura umugambi we wo kutubaka akamushaka, ibi biterwa n’ uko benshi baba barerabye fillime nyinshi kuko mu buzima busanzwe ntibibaho , iyo umuhungu yakubwiye ko nta gahunda afite ubwo ntayo aba afite. Nta mpamvu yo gukomeza kwihambira ku muntu niba icyerekezo cyanyu gihabanye.
5.Abayeho nk’ ingaragu: Buriya umuntu ufite umukunzi atandukanye n’ utamufite , niba ubona umusore mukundana yitwara nk’ udafite umukunzi kandi uhari bigaragaza ko n’ ubundi mudafite icyerekezo kimwe, hari abasore benshi baba bagishaka kwitwara nk’ ingaragu kandi bafite abakunzi, niba uwo mukundana ari wa musore ubayeho asohoka buri gihe ntakubwire, avugisha kandi agatereta abandi bakobwa , ataguha umwanya ukwiriye kandi akaba agendana n’ inshuti z’ ingaragu gusa , uwo muntu nta gahunda aba afite yo gushaka vuba.