Abakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports batewe impungenge n’ikintu gikomeye umutoza Haringingo Francis azakora gishobora kuzatuma AS Kigali ibanyagira mu buryo bworoshye

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahangayikishijwe no kuba umutoza Haringingo Francis Christian azabanza mu kibuga Nkurunziza Felecien agakina mu mutima w’ubwugarizi.

Uyu myugariro usanzwe ukina ku ruhande rw’iburyo azabanza mu kibuga mu mutima w’ubwugarizi aho azaba ari gukinana na Kapiteni Rwatubyaye Abdul.

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bafite ubwoba ko Nkurunziza Felecien ashobora kuzakina nabi bikorohereza ba rutahizamu ba AS Kigali barangajwe imbere na Shabani Hussein Tchabalala Tuyisenge Jacques na Man Ykree.

Ubusanzwe mu mutima w’ubwugarizi wa Rayon Sports hari hamaze iminsi hatajegajega kubera ko Mitima Isaac yakinaga neza afatanyije na Rwatubyaye Abdul, ariko ejo Mitima Isaac ntabwo azakina kuko yujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Ikipe ya Rayon Sports irifuza kuzatsinda umukino w’ejo ariko bishobora kuzayigora kuko AS Kigali ni wo mukino yakaniye kurusha indi mikino yose yakinnye bitewe n’uko idaheruka kubona amanota atatu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda