Abakinnyi batatu b’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports bakomeje kwinubira ubuyobozi bwatinze kubahemba

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasabye abakinnyi gutegereza iminsi micye bakabona guhembwa umushahara wa Gashyantare 2023.

Ku munsi w’ejo tariki 3 Werurwe 2023, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Paul Were Ooko, Raphael Osaluwe na Boubacar Traore ntabwo bari bishimiye kuba batari bahembwa ukwezi gushize.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye abakinnyi ko nta minsi myinshi yari yarenga bityo ko bakwiye gutegereza bitarenze mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bakazaba bahembwe.

Iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi iri kwitegura umukino w’ishiraniro izahuramo na Etincelles FC ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023 uzabera kuri Stade ya Muhanga.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe