Abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda bafashije u Burundi gutsinda Malawi [AMAFOTO]

Aruna Moussa Madjaliwa [N⁰5] na Hussein Tshabalala bari babanje mu kibuga!

Abakinnyi bayobowe na Shaban Hussein Tshabalala ukinira AS Kigali na Aruna Moussa Madjaliwa wa Rayon Sports bafashije Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba gutangirana amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsindira Malawi iwayi ibitego 3-2.

Ni mu mikino ya mbere yo mu matsinda mu guharanira kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu aho Ikipe y’Igihugu Malawi yari yakiriye u Burundi kuri Stade ya Bingu National [Stadium] mu murwa mukuru Lilongwe wa Malawi, kuri uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2024.

Muri uyu mukino, rutahizamu wa AS de Kigali, Shaban Hussein Tshabalala na Aruna Moussa Madjaliwa ukinira Rayon Sports bari babanje mu kibuga, mu gihe Rukundo Abdul-Rahman ‘Paplay’ wo muri Rayon Sports, Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar, Msanga Henry na Bigirimana Abedi ba Police FC bo babanje ku ntebe y’abasimbura.

Uretse igitego cya mbere abasore ba Malawi bitsinze, kuri koruneri kizigenza Saido Ntibazonkiza yateye, maze Frédéric Nsabiyumva atera n’umutwe, umukinyi wa Malawi Idana ahita aritsinda.

Girumugisha w’Abarundi yaje gutsinda igitego cya kabiri, mbere y’uko ku munota wa 87, Elie Eldinho Mokono aterekamo igitego cya gatatu gitanga intsinzi nyuma y’ukutumvikana hagati y’abakinnyi ba Malawi, Umunyezamu awutera kuri Eldinho, igitego kiba cyanyoye.

Hagati aho Malawi u Burundi bwatsindaga yishyura, yari yatsindiwe na Kaonga ndetse na mugenzi we Nkhoma.

Uretse uyu mukino Intamba Mu Rugamba z’Umutoza Etienne Ndayiragije zatsinzemo Malawi, u Burundi tariki 9 Nzeri [9] 2024, buzakira Sénégal na none muri Malawi.

Aruna Moussa Madjaliwa [N⁰5] na Hussein Tshabalala [inyuma ya N⁰10] bari babanje mu kibuga!
Aruna Moussa Madjaliwa yongeye kugirirwa icyizere n’umutoza!
Rukundo Abdul-Rahman ‘Paplay’ wo muri Rayon Sports, Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar, Msanga Henry na Bigirimana Abedi ba Police FC bo bari ku ntebe y’abasimbura.

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje