Abakinnyi babiri ba APR FC babwiye umutoza w’Amavubi ko nta musaruro ushimishije azageza ku banyarwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 agomba gukuramo abazakina na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Ni imikino izaba tariki ya 22 Werurwe muri Benin ndetse na na 27 Werurwe 2023 mu Rwanda, azaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L.

Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo gutungurana aho nk’abakinnyi nka Haruna Niyonzima ukina muri Libya, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Ruboneka Bosco na Niyibizi Ramadhan ba APR FC, na Niyonzima Olivier Seif wa AS Kigali bari bahagaze neza benshi bumvaga ko bakwiye guhamagarwa batahamagawe kandi bitwara neza mu makipe ya bo.

Impamvu nyamukuru yatumye umutoza Carlos Ferrer yanga guhamagara Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan ni uko bigeze gushwana ubwo bendaga gucakirana na Ethiopia mu irushanwa rya CHAN ndetse bikaba bivugwa ko bamubwiye ko nta musaruro ushimishije azageza ku banyarwanda.

Abakinnyi 30 umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Al – Kawkab), Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

Ba myugariro: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo (Kiyovu Sports), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Christian Ishimwe (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Abdul Rwatubyaye (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali)na Clement Niyigena (APR FC)

Abakin hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Ally Niyonzima (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Simeon Iradukunda (Gorilla), Steve Rubanguka (FC Zimbru), Yorl Rafael (Gefle), Hakim Sahabo (Lille) na Hadji Iraguha (Rayon Sports)

Ba Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Nyarugabo Moise (AS Kigali), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), Mugisha Didier (Police FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda