Abakinnyi ba APR FC Bongeye gusesa urumeza nyuma y’inkuru bafashe nk’incamugongo yabagezeho ikigitondo

Ikipe ya APR FC imaze iminsi itari mike iri kwitegura umukino iza gukinamo na Espoire Fc kukibuga cy’iyikipe mukarere ka Rusizi. nubwo bimeze gutyo ariko, iyikipe ikaba yaragiye itarikumwe na Captain wayo Manishimwe Djabel ndetse n’umutoza mukuru Mohammed Adil nyuma yuko aba bombi bari bakiri mubihano bamazemo igihe ariko biri kwegera umusozo.

Mugitondo cy’uyumunsi rero nibwo hamenyekanye ko uyumugabo w’umunya Maroc Mohammed Adil agiye kongera guhabwa amahirwe yo kugaruka kuba umutoza mukuru w’iyikipe ya APR FC. ubwo ayamakuru yageraga kuri aba bakinnyi bongeye gukangarana ndetse bongera kugira ubwoba bwinshi no gusesa urumeza mbese biba nkaho bacitsemo igikuba kuko uyumugabo bagiye bagaragaza ko abafata muburyo budakwiriye aho batangaza ko adatinya kubatuka ndetse no kubarakarira mugihe haba hari ukoze agakosa we bihinduka ibindi bindi.

Ibi aba bakinnyi bavuga kandi byagiye bigaragara inshuro zigiye zitandukanye nkaho uyumugabo yaraherutse kwirukana abakinnyi barimo Byiringiro Lague, Anicet ndetse nabandi akabohereza kujya gukorera imyitozo mu ikipe y’intare ngo kuberako aba basore baribamaze igihe bitwara muburyo butajyanye nibyo uyumugabo yifuzaga. mubyukuri iki gitsure uyumugabo ashyira kuri aba bakinnyi , benshi mubazi iby’umupira batangaza ko kuba bigaragara gutya ari ikimenyetso kitari cyiza ndetse ari nabimwe mubituma aba bakinnyi badahwema gusubira inyuma umunsi kumunsi ndetse bikaba byaranatangaje benshi aho iyikipe isanzwe igura abakinnyi bambere banabanza mukibuga yemwe no mu Ikipe y’igihugu, ariko kurubu abenshi bakaba barasubiye inyuma mumikinire kuburyo bugaragara.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda