Abakinnyi 4 APR FC yagenderagaho bashobora kuzagaruka mu kibuga umwaka utaha harimo umwe umaze igihe arembye cyane ndetse yaranajyanywe mu bitaro kubera indwara yashenguye imitima y’abafana benshi b’iyi kipe

 

Ikipe ya APR FC ibibazo byayibanye byinshi nyuma yaho yari itegereje abakinnyi bayo bakomeye ariko bikaba byamaze kwemezwa ko kugaruka ari mu mwaka utaha w’imikino.

Hashize iminsi ikipe ya APR FC ikumbuye cyane abakinnyi 2 bakina mu mutima w’ubwugarizi barimo Buregeya Prince ndetse na Niyigena Clement ariko kugaruka byaranze kandi kugaruka vuba biragoye cyane.

Amakuru dufite ni uko nyuma yo kubagwa kwa Buregeya Prince na Niyigena Clement akaba yararwaye indwara ikomeye kugaruka ngo bazagaruka mu mwaka utaha w’imikino ubwo Shampiyona izaba igarutse kuko kugeza ubu ngo byaranze.

Andi makuru dufite ni uko Ruboneka Jean Bosco na Ishimwe Jean Pierre basohotse mu mukino uheruka utarangiye ngo nabo kugaruka vuba byaba ari ibitangaza by’imana ngo ntabwo baramera neza nkuko bikwiye kugeza ubu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC irasura Kiyovu Sports mu mukino wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro umukino ugomba kubera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium. Umukino ubanza warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

 

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana